Siporo

Abakinnyi 4 ba ruhago bambara neza mu Rwanda(AMAFOTO)

Abakinnyi 4 ba ruhago bambara neza mu Rwanda(AMAFOTO)

Mu mboni z’umunyamideli akaba n’umukinnyi wa ruhago, rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand yatangaje abakinnyi 4 ba ruhago yemera bambara neza b’abanyarwanda.

Abakinnyi ba ruhago ni bamwe mu bakurirwa n’abantu benshi mu Rwanda, uko bagaragara, imyambarire ni kimwe mu bituma bibongerera igikundiro mu bafana babo.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bazi kwambara neza, gusa uretse gukina akaba amaze kwandika izina mu bijyanye no kumurika imideli.

Aganira na ISIMBI yahishuye abakinnyi abona mu mboni ze bambara neza mu Rwanda, ngo na we afashe umwanya wa 5 ntabwo byamugwa nabi.

Abakinnyi yemeza ko bambara neza harimo Yannick Mukunzi wa Sandvikens IF muri Sweden, Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports, Nshuti Innocent wa APR FC na Usengimana Faustin wa Police FC.

Yannick Mukunzi azwiho kwambara neza kandi mu bigezweho
Yannick ni umwe kandi mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda
Kimenyi Yves umunyezamu wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bambara neza kandi bakurura igitsina gore
Nshuti Innocent wa APR FC na we yambara neza
Usengimana Faustin umukinnyi wa Police FC
Iradukunda na we yambara
Iradukunda Jean Bertrand uretse gukina umupira ni umunyamideli
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • BOUMEDIENNE
    Ku wa 17-04-2024

    kuki abakinnyi ba ruhago bambara sox zitoboye niyihe?

  • BOUMEDIENNE
    Ku wa 17-04-2024

    kuki abakinnyi ba ruhago bambara sox zitoboye niyihe?

IZASOMWE CYANE

To Top