Siporo

Abakinnyi 2 bonyine ni bo batemerewe gukina umunsi wa 21

Abakinnyi 2 bonyine ni bo batemerewe gukina umunsi wa 21

Abakinnyi 2 gusa ni bo batemerewe gukina umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 kubera ko bujuje amakarita y’imihondo.

Abo bakinnyi ni Kaneza Augustin ukina mu kibuga hagati muri Gasogi United, bivuze ko iyi kipe izaba itamufite ku Cyumweru basuye Mukura VS.

Undi mukinnyi ni Nyamurangwa Moses, na we akina mu kibuga hagati muri Sunrise FC, iyi kipe izaba itamufite ku Cyumweru ubwo izaba yasuwe na Police FC.

Umunsi wa 21 uzatangira ejo aho Etincelles FC izakira AS Kigali i Rubavu, Ku wa Gatandatu Rayon Sports igasura Rutsiro FC i Rubavu ni mu gihe ku Cyumweru APR FC izasura Musanze FC.

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 40, Rayon Sports ifite 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali 37 ni mu gihe Gasogi United ifite 36.

Gahunda y’umunsi wa 21

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023

Etincelles FC vs AS Kigali

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023

Kiyovu Sports vs Bugesera FC
Gorilla FC vs Rwamagana City
Rutsiro FC vs Rayon Sports

Ku Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023

Mukura VS vs Gasogi United
Sunrise FC vs Police FC
Musanze FC vs APR FC
Marines FC vs Espoir FC

Nyamurangwa Moses ntiyemerewe gukina umunsi wa 21
Kaneza Augustin wa Gasogi United na we ntiyemerewe gukina umunsi wa 21
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top