Siporo

Abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri rutahizamu Lomami André wakiniye APR FC na Atraco FC (VIDEO)

Abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri rutahizamu Lomami André wakiniye APR FC na Atraco FC (VIDEO)

Lomami André nubwo yasoje gukina umupira w’amaguru ariko ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza bagikina cyane ko yanagize amahirwe yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.

Yari rutahizamu, yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Atraco FC, La Jeunesse, Espoir FC, Kiyovu Sports, AS Muhanga na Gorilla FC ndetse na FK Škendija muri Macedonia.

Yagize ibihe byiza mu gihe cye, yatwaranye ibikombe na APR FC ndetse na Atraco FC batwaranye icya shampiyona, icy’Amahoro ndetse n’igikombe cya CECAFA bakuye muri Sudani.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yahishuye abakinnyi 11 beza b’ibihe byose kuri we b’abanyarwanda.

Umunyezamu: Ndizeye Aime Desire Ndanda

Ba Myugariro: Ntaganda Elias (2), Tamboura Aboubacar (3), Nshutiyamagara Ismail Kodo (4) na Didier Bizimana (5)

Abakina Hagati: Kaseruka Alua (6) Vincent Kayizzi (7), Titus Mulama (8) na Kayihura Yussuf Tchami

Ba Rutahizamu: Lomami André (9) na Jimmy Gatete (10)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gasasira
    Ku wa 13-01-2023

    Iyi liste ye sinemeranya nawe! Defence itarimo Katawuti ntibaho! Ataque itarimo Muvala Valens ntayo !!!

IZASOMWE CYANE

To Top