Ikipe ya Rayon Sports igiye gutangira umwaka w’imikino wa 2019-20 ifite umwenda w’amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 600, ni amafaranga ibereyemo RRA, Paul Muvunyi, Sadate n’abandi.
Iyi kipe iheruka gukora impinduka mu buyobozi maze komite ya Muvunyi Paul wari perezida isimburwa n’iya Sadate Munyakazi aba ari we utorerwa kuyobora Rayon Sports.
Mu kiganiro Sadate yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko afata ubuyobozi yasanze iyi kipe ifite umwenda wa miliyoni 600 kandi zigomba kwishyurwa.
Yagize ati"turifuza kuba twagira ishuri ryacu bwite ry’abana ryigisha umupira w’amaguru, kugira icungamari rikorera mu mucyo, hari kandi kwishyura umwenda wa miliyoni 600 nasanze tugomba kwishyura."
Sadate kandi avuga ko bafite gahunda yo kubaka ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye ndetse n’abatoza bakomeye.
Muri uyu mwenda iyi kipe ifite harimo miliyoni 250 bafitiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA), miliyoni 80 ya Paul Muvunyi wahoze ari perezida w’iyi kipe, miliyoni 64 y’Akagera Motor ya bus, iyi kipe kandi ifite miliyoni 30 za Sadate ari na we perezida w’iyi kipe, hakiyongeraho amafaranga ya Mama Hussein, ayo baguze abakinnyi batarishyura yose akagenda akangana na miliyoni 600.
Sadate yavuze ko ikipe yayisanze mu mwenda wa miliyoni zigera muri 600
)
Ibitekerezo
rukara
Ku wa 20-07-2019ariko RRA yo, abantu birye bimare ubundi bahereze Revenue NAyO ihe APR ubundi iyapfushe ubusa isenya amakipe. Ntabwo duteze gutera imbere mu mupira keretse umusaza abidufashijemo amakipe yose agafatwa kimwe.
Tuyizere isaie
Ku wa 19-07-2019Ndifuzako batugarurira robertihno nubwo yakozamakosa ariko bamubabarire kbs