Siporo

Aba-Djs mpuzamahanga barimo Umufaransa Dj Shine bazagaragara mu gitaramo gisoza umwaka

Aba-Djs mpuzamahanga barimo Umufaransa Dj Shine bazagaragara mu gitaramo gisoza umwaka

Mu gitaramo ngaruka mwaka kizwi nka “New Year’s Count Down” kizaba ku wa 31 Ukuboza 2019, kizagaragaramo aba-Djs mpuzamahanga bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Iki gitaramo cyateguwe na Radisson Blu Hotel & Convention Centre Kigali ku bufatanye na Rwanda Events Group cyanatumiwemo abahanzi batandukanye barimo na Fally Ipupa uri mu bahanzi bakomeye bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo guherekeza umwaka wa 2019 no gutangira uwa 2020.

Mu bitaramo byabanjirije icy’uyu mwaka, byagaragayemo abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika nka Koffi Olomide, Sauti Sol, Yemi Alade n’aba-Djs bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Aba-Djs bazafatanya na Fally Ipupa gusurutsa abazitabira iki gitaramo barimo DJ Toxxyk wo mu Rwanda watangiye gukora akazi ko kuvanga imiziki mu mwaka wa 2011.

Umunyatanzaniyakazi Dj Sinyorita uri mu bakomeye cyane mu Mujyi wa Dar es Salaam hamwe na Dj Shine wo mu Bufaransa uzwi nka “The 1 N only” watangiye kwamamara ataruzuza imyaka 20 y’amavuko, yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Booba, Maître Gims n’abandi. Uyu azwi mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’u Burayi, Aziya, Afurika n’Amerika.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira guhera saa mbili z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari mirongo itanu (50,000 Frw). Amatike ashobora kugurirwa ahantu hatandukanye hatoranyijwe muri Kigali harimo no kuri Convention Centre ndetse no ku rubuga rwa www.events.rw.

Muri ibi birori bisoza umwaka wa 2019 hazaraswa ibishashi bidasanzwe mu buryo buteguranywe ubuhanga nk’uko byagiye bigenda mu myaka yabanje.

DJ Shine wo mu Bufaransa
Dj Toxxyk
DJ Sonyorita wo muri Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top