Polisi yavuze ku gihano umuhanzi Meddy azahabwa nyuma yo gutabwa muri yombi
Umuhanzi nyarwanda usanzwe ukorera umuziki we muri Lete Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard uzwi nka Meddy ubu uri mu Rwanda, ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze, akaba azahinisha igifungo cy’iminsi 5.
Uyu musore akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Remera, ni nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano yanyonye ibisindisha birenze.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette akaba yeremereye ISIMBI ko ayo makuru ari yo ndetse ko ari buhanwe hakurikijwe amategeko.
Yagize ati"ayo makuru niyo, yafatiwe i Remera saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye ibisindisha byinshi. Ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Remera."
Yakomeje avuga ko nawe agomba guhanwa nk’abandi kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Yagize ati"abakeka ko ashobora guhita afungurwa kuko ari umuntu uzwi baribeshya cyane, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, agomba guhanwa kimwe n’abandi bose bafashwe batwaye banyoye ibisindisha."
Yakomeje avuga ko nk’uko amategeko abiteganya, umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw, ibi nibyo bizakurikizwa ku muhanzi Meddy.

Ibitekerezo
Nzayisenga John Peter
Ku wa 26-10-2019Nicyo dukundira Leta yacu ntabyandakuzi biyibamo nihakurikizwe amategeko kugira ngo kugirango nawe abone ko atari hejuru yamategeko Murwanda.
Innocent
Ku wa 24-10-2019Nibyiza! Nabandi barebereho
Niyomunheri
Ku wa 24-10-2019Bibaho kand nabwo atwanga abanyamakuru nabo bababz byinshi nimwirengagizeko kutabanzamo bitamushimisha knd ashoboye mumuhe umwunya azabikora midsize.