15 ba Team Rwanda bahagamawe bazavamo 6 bazakina Tour du Rwanda 2021
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, yamaze guhamagara abakinnyi 15 bagomba kwitegura isiganwa rya Tour du Rwanda 2021 rizaba muri Gicurasi uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ rikaba ryatangaje abakinnyi 15 bagomba gutangira imyitozo, akaba ari bo bazavamo 6 bazakina isiganwa.
Aba bahamagawe bakaba bazakora imyitozo mu byiciro 3 aho icyiciro cya mbere cy’imyitozo kizaba tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze.
Icyiciro cya kabiri kibaba giteganyijwe hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata, aho umukinnyi azaba akora imyitozo ku giti cye.
Icyiro cya gatatu ari nacyo cya nyuma kizaba hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021 kibere i Musanze.
Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix akaba yahamagaye abakinnyi bagera kuri 15 barimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 na Mugisha Samuel watwaye iya 2018.
Iyi Tour du Rwanda 2021 igiye kuba ku nshuro ya 3 iri ku rwego rwa 2.1, ikaba izaba kuva tariki ya 2-9 Gicurasi 2021.
Abakinnyi 15 bahamagawe
- Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
- Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
- Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
- Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
- Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
- Gahemba Barnabé (Benediction Club)
- Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
- Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
- Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
- Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
- Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
- Tuyishimire Ephrem
- Kwizera Elie (Cine Elmay)
- Uwizeye Jean Claude
- Nsengimana Jean Bosco

Ibitekerezo