Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Mazimpaka Andre avuga ko yanyuze mu makipe menshi cyane, bikaba bigoye kuba yatoranya ikipe y’abakinnyi 11, ariko na none ngo biroroshye kuko yibuka buri buhanga bw’abakinnyi bakinanye.
Mazimpaka Andre, nk’uko yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI, yanyuze mu makipe atandukanye agera ku 9, arimo Renaissance, Police FC muri 2006 aho yamaze imyaka 6 ahita yerekeza muri La Jeuness ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, Vital’o, Espoir FC, Mukura VS, Musanze FC aho yavuye ajya muri Rayon Sports arimo kugeza uyu munsi.
N’ubwo yakiniye aya makipe 9, asanga abakinnyi bakinanye muri MUkura VS na Rayon Sports ari bo bahanga kurusha abandi.
Avuga ko ikipe ye yakoresha sisiteme ya ba myugariro 3 mu mutima w’ubwugarizi n’abakina ku mpande, hagati yakoresha babiri ndetse na batatu bataha izamu ariko umwe agaruka hagati gufasha.
Dore 11 beza b’ibihe byose bakinanye na Mazimpaka Andre
Umunyezamu: Mazimpaka Andre
Ba Myugariro: Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Manzi Thiery, Mutsinzi Ange(bose bakinanye muri Rayon Sports) na Hakizimana Alimansi(Mukura VS)
Abakina hagati: Kakule Mugheni Fabrice(Rayon Sports) na Ally Niyonzima(Mukura VS)
Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri(Mukura VS), Michael Sarpong(Rayon Sports) na Manishimwe Djabel(Rayon Sports)

Ibitekerezo