Siporo

11 beza bakinanye na Nzarora Marcel wamaze gusezera ruhago

11 beza bakinanye na Nzarora Marcel wamaze gusezera ruhago

Nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru kubera imvune, umunyezamu Nzarora Marcel yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we bakinanye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko uyu munyezamu wakiniye ikipe y’igihugu igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011 yasezeye ku mupira w’amaguru.

Nzarora Marcel uhamya ko yagiriye ibihe byiza mu mupira w’amaguru, yasezeye kubera imvune yagize abona itazakira ngo yongere guconga ruhago.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nzarora Marcel yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we, gusa ahamya ko yakinanye n’abakinnyi benshi bafite impano, gusa 11 babanjemo ku mukino wa nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 bakaza gutsindwa na Libya 2-1, ni bo b’ibihe byose kuri we.

Yagize ati“abakinnyi bo ni benshi, abakinnyi benshi mu Rwanda bafite impano, nakinanye na benshi bazi gukina ntabwo nabarondora bose ngo nzabavemo ariko ni benshi. Ngiye gukora ikipe ya 11 ntabwo najya kure ni 11 babanjemo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika, iyo kuri njye mbona ari ikipe nziza nashyira ahantu hose."

Nzarora Marcel asoje ruhago nyuma yo gukinira amakipe nka Police FC, Rayon Sports, Musanze FC na Mukura VS.

Dore 11 beza b’ibihe byose kuri Nzarora Marcel

Umunyezamu: Nzarora Marcel

Ba Myugariro:Rusheshangoga Michel, Usengimana Faustin, Turatsinze Hertier na Ndayishimiye Celestin

Abakina Hagati:Nsabima Eric Zidane, Ndatimana Robert na Buteera Andrew

Ba Rutahizamu: Tibingana Charles, Kabanda Bonfils na Mico Justin

11 beza kuri Nzarora Marcel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hervé
    Ku wa 9-08-2020

    Mbega ikipee wee iyo ntaho yagera

IZASOMWE CYANE

To Top