Siporo

11 beza baguzwe ntibatenguha amakipe yabizereyemo (AMAFOTO)

11 beza baguzwe ntibatenguha amakipe yabizereyemo (AMAFOTO)

Isoko ry’igura mu bakinnyi ribamo byinshi ni nako hagurwa abakinnyi benshi ndetse banitezweho byinshi, gusa siko bose bawutanga umusaruro, hari abo bikunda ndetse n’abo byanga.

Amakipe 16 agize shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, mbere y’umwaka w’imikino 2021-22 yagiye ku isoko gushaka intwaro zizabafasha kwitwara neza.

ISIMBI yifashishije bamwe mu banyamakuru ba siporo mu Rwanda, yateguye ikipe y’abakinnyi 11 beza baguzwe mu mwaka w’imikino 2021-22 bagafasha amakipe yabo kwitwara neza.

Sebwato Nicols - Mukura VS

Ni umunyezamu w’umugande ukinira ikipe ya Mukura VS, akaba ari umwaka we wa mbere akina mu Rwanda ariko akaba yaritwaye neza mu mukino yagiye akina, ni kenshi yagiye arokora ikipe ye. Ubu ikipe ye iri ku mwanya 5 n’amanota 44.

Nizigiyimana Karim Mackenzie - Rayon Sports

Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, ku bihumbi 500 yemeye gusinyira Rayon Sports umwaka umwe, benshi nta cyizere bari bamufitiye ariko yagarageje urwego rwo hejuru, yafashije iyi kipe ndetse binagaragazwa n’uko yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Muhoza Tresor - Mukura VS

Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri Mukura VS, ni umusore wakiniye amakipe arimo Musanze FC ariko akaba arimo asoza umwaka we wa mbere muri iyi kipe yo mu magepfo, yagaragaje guhangana no guhozaho byatumye afasha ikipe ye.

Ndayishimiye Thierry - Kiyovu Sports

Akina mu mutima w’ubwugarizi, yakiniraga ikipe ya Marines ariko kuva yaza muri Kiyovu Sports yagaragaje ko ari we ubwugarizi bw’iyi kipe bushingiyeho, ni umukinnyi ntasimburwa, uwavuga ko ari umwe mu batumye Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri ntiyaba abeshye. Kwitwara neza kwe bigaragazwa no kuba yaranahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Aimable Nsabimana - APR FC

Yinjiye muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Police FC, ni umusore wasaga n’uwamaze kwitera icyizere cyane ko atari akibona umwanya wo gukina muri Police FC, akigera muri APR FC ntabwo yahise abona umwanya ariko aho awuboneye yahise afatisha ndetse ubu nibo bayoboye shampiyona, yongeye kugira amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Mugisha Bonheur - APR FC

Benshi bakunda kumwita Casemiro, akina imbere y’ubwugarizi, yinjiye muri APR FC avuye muri Mukura VS, ni umwe mu bahise bafatisha babona umwanya wo gukina, ubu APR FC ni we yubakiyeho mu kibuga hagati. Na we kwitwara neza kwe bisobanurwa no kuba yaranahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Niyonzima Olivier Seif - AS Kigali

Seif ni umwe mu bakinnyi beza bakina hagati u Rwanda rufite, yinjiye muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino avuye muri APR FC. Nubwo AS Kigali shampiyona bitegenze neza ariko nka Seif ku giti cye yitwaye neza.

Rharb Youssef - Rayon Sports

Uyu ni umunya-Maroc wari intizanyo ya Raja Cassablanca muri Rayon Sports, yakinnye imikino mike ariko yayitwayemo neza ndetse afasha Rayon Sports, nyuma y’igenda rye asubiye iwabo, icyuho cye cyaragaragaye.

Nwosu Samuel - Etoile del’Est

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria uri ku mwaka we wa mbere muri Etoile del’Est. Iyi kipe iramutse igize amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ikwiye gushimira uyu rutahizamu, kuko mu bitego 14 yatsinze, Samuel afitemo 12, ubu ari ku mwanya wa 2 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Hakizimana Muhadjiri - Police FC

Ni umukinnyi ukina inyuma ya rutahizamu, yasinyiye Police FC umwaka umwe nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali, ntabwo yigeze atenguha abakunzi be kuko yagiye afasha Police FC atsinda ibitego ndetse anatanga imipira ivamo ibitego.

Emmanuel Arnold Okwi - Kiyovu Sports

Rutahizamu w’umugande benshi batunguwe no kumva yaje muri Kiyovu Sports bitewe n’ubuhanga bwe n’aho yakinnye, ntabwo yatengushye abakunzi ba Kiyovu kuko yabahaye ibyo yari afite kugeza uyu munsi bakiri mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

Umutoza: Haringingo Francis, ni umwaka we wa mbere muri Kiyovu Sports ariko yagaragaje guhangana cyane ndetse no mu gihe hakibura imikino 2, aracyahanganiye igikombe cya shampiyona.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top