11 batarimo Haruna na Kimenyi nibo Mashami ari bwifashishe ku mukino wa Ethiopia
Nyuma y’uko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima na Kimenyi Yves bagonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa, ntabwo bari bukine umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 u Rwanda rugiye gukina na Ethiopia.
Aba basore bombi bagonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa aho muri CAF basanze bafite imyirondoro irenze umwe, biba ngombwa ko babanza kureba uburyo byakosorwa, kugeza uyu munsi n’ubwo batanze imyirondoro nyayo yabo muri CAF ntabwo irabasubiza, bivuze ko batari bukine.
Uyu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’ kizabera muri Cameroun, Amavubi arakina na Ethiopia saa 15:00’ za hano mu Rwanda.
Ni umukino uri bubere kuri Mekelle Stadium, ni mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.
Kubura aba bakinnyi, byatumye Mashami Vincent akora impinduka 2, Bakame ajya mu mwanya wa Kimenyi Yves, ni mu gihe Sefu yagiye mu mwanya wa Haruna Niyonzima.
Dore 11 bagiye kubanzamo
Ndayishimiye Eric Bakame, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Olivier Sefu, Nsabimana Eric Zidane, Iranzi Jean Claude, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest.

Ibitekerezo
Nepo
Ku wa 22-09-2019Kuba bano bavandimwe bataribukine bidusigire isomo ryo kwitegura hakiri kare kuri buri ruhande rwaba urwumukinnyi Ku giti cye cg kurwego RWA equipe gusa ibi ntibiduce intege ndabizi neza abana ba banyarwanda tuzi guhagarara neza kunshingano ubwo rero nabo baze guhagarara neza mpanuro za coach .
Murakoze