Kwibuka

Micky yasabye abantu kuba hafi abarokotse Jenoside

Micky yasabye abantu kuba hafi abarokotse Jenoside

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda, Mukobwajana Asiphie uzwi nka Micky, yasabye abantu muri iki gihe cyo Kwibuka kuba hafi abarokotse ni mu gihe umugabo we AG Promoter yasabye guhangana n’abagoreka amateka.

Ni mu kiganiro bahaye ikinyamakuru ISIMBI muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Micky yavuze ko muri iki gihe abarokotse bamera nk’abasubiye muri bya bihe Jenoside yabaga, ni ingenzi cyane kubegera umuntu akabereka ko atari bonyine.

Ati "Muri kino gihe tugomba kwegera ababyeyi bacu kuko iyo bino bihe bigeze ahita amera nk’umuntu usubiye muri bya bihe, rero tuba tugomba kubaba hafi tukabereka ko batari bonyine."

"Njye hari nk’amateka numva, nkumva ni nka filime rero umuntu wabibonye amaso ku maso muri kino gihe bimera nk’aho byagarutse, muri iki gihe rero ni ukubaba hafi."

AG Promoter we yasabye urubyiruko kugagaraza isura nziza y’igihugu bereka amahanga aho cyavuye n’aho kigeze.

Ati "Nk’urubyiruko dukwiye kugira uruhare mu kwerekana uko igihugu cyacu cyari kimeze mbere n’uko kimeze ubu. Ikindi dufite inshingano zo kurwana n’abagoreka amateka."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu minsi 100 yahitanye inzirakarengane zizira uko zavutse zirenga miliyoni.

Micky n'umugabo AG Promoter badabye abantu kuba hafi abarokotse Jenoside
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top