Kwibuka

Buriya Inkotanyi ni indi Mana - Nyambo Jesca

Buriya Inkotanyi ni indi Mana - Nyambo Jesca

Umukinnyi wa filime Nyarwanda ukunzwe na benshi, Nyambo Jesca yavuze ko iyo bitaza kuba Inkotanyi u Rwanda uyu atazi aho rwari kuba ruri kuko zatanze ibitambo byinshi kugira ngo babohore igihugu, kibe gifite umutekano gifite uyu munsi.

Ibi yabigarutseho mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange biri mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nyambo Jesca yavuze ko Imana yakoresheje Inkotanyi ngo zirokore u Rwanda ari nayo mpamvu avuga ko ari indi Mana.

Ati "Inkotanyi buriya Imana yaciye mu Nkotanyi, Inkotanyi ni Imana y’indi barakoze cyane, iyo hataba mwebwe biba ari ibindi bindi."

Yakomeje avuga ko muri iki gihe urubyiruko ruba rukwiye gukora ibishoboka byose rugaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati "Ni ukwihanganisha abarokotse, tubabwira ngo bakomere kandi natwe urubyiruko twavutse nyuna ya Jenoside iyo twimvise ayo mateka ni ibintu bidukora ku mutima kandi tutifuza ko bizaba ukundi bigatuma tubirwanya ndetse twirinda n’Ingengabitekerezo ya Jenoside."

Yibukije urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko iki atari igihe cyo kwishima, atari igihe cyo kuryama ahubwo ari igihe cyo kwiga amateka mabi yaranze u Rwanda baharabira ko bitazongera ukundi.

Ati "Ikindi nashakaga kubwira urubyiruko cyangwa abakoresha imbuga nkoranyambaga, ntabwo ari igihe cyo kwishima, ntabwo ari igihe cyo kwishimisha ahubwo ni igihe cyo kumenya amateka y’igihugu cyacu kuko aba basaza n’abakecuru barimo kuyatubwira ejo ntibazaba bahari kandi abana bacu bazaba bayatubaza."

"Ntabwo ari umwanya wo kuruhuka, ntabwo ari umwanya wo kuryama, ni umwanya wo kujya aho ibiganiro birimo gutangirwa, tugasura abantu bakuru batubwira amateka ejo umwana wawe atazakubaza ko bigenda gutya ukabura icyo umusubiza."

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni, yagizwemo uruhare rukomeye n’abari urubyiruko icyo gihe, urubyiruko rwinshi rwifashishijwe na leta mbi yari iriho icyo gihe mu mugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.

Nyambo Jesca yavuze ko iyo hataba inkotanyi atazi uko byari kugenda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top