Umunyamideli Kate Bashabe yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakiri imitima myinshi imenetse, igifite ibikomere bityo ko Kwibuka bigomba kubaho kugira ngo abayihakana batangira uruvugiro.
Ni mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe u Rwanda rwatangiye Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati "Nyuma y’imyaka 32, uburibwe buracyahari, guceceka biracyaremereye, turacyafite inzibutso mu mitima yacu. Duha icyubahiro ubuzima bwatwawe, imiryango yasenyutse n’imbaraga z’abo bahisemo kongera guhagarara bagakomera. Duhagaze mu kuri, icyubahiro no kwibuka."
Yunzemo ati "Twamaganye abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yakomeje kandi avuga ko ari ubutwari bukomeye kuba umuntu yarabuze umuryango we, warishwe ariko akaba yarahisemo kubabarira.
Ati "Abo babuze imiryango yabo, bahorana uburibwe umunsi ku munsi ariko bakaba barahisemo kubabarira, imbaraga zanyu zirenze amagambo. Kwihangana kwanyu ni urumuri mu mateka y’umwijima wacu."
"Twibuka kugira ngo amateka atazongera kubaho. Twibuka kugira ngo abahakana batagira umwanya muri twe. Twibuka kugira ngo ’Ntibizongere Ukundi’ ibe isezerano turinda."
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu minsi 100 gusa yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

Ibitekerezo