Abarimo Mariya Yohana baririmbye mu Busuwisi ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi
Mariya Yohana, Daniel Ngarukiye na Weya Viatora bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Busuwisi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Mujyi wa Genève.
Uku kwibuka kukaba kwabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso ruherereye kuri Place des Nations, mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’aho, umuhango wakomereje mu cyumba cy’inteko cy’Umuryango w’Abibumbuye (United Nations) i Genève kiri muri Palais des Nations.
Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, kikaba cyahurije hamwe abahagarariye ibihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda batuye mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.
Abari aho bakaba baahyikirijwe ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.
Umuyobozi mukuru mu biryo by’Umyryango w’Abibumbye, Tatiana Valovaya n’Umunyamategeko Volker Türk bagarutse ku kamaro ko gukomeza kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu Busuwisi, César Murangira, yashimangiye akamaro ko gukomeza kwibuka, guharanira ukuri n’ubutabera, ndetse no kurwanya abagerageza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Urujeni Bakuramutsa, yavuze ko #Kwibuka32 ari umwanya wo kongera kwibutsa amahanga inshingano zayo mu gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, aho byagaragaye ko n’uyu munsi ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ndetse igenda ihindura uburyo ikwirakwizwamo, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Muri uyu muhango wo Kwibuka, Daniel Ngarukiye yaririmbye indirimbo zirimo “Wihogora”, mu gihe Weya Viatora yaririmbye “Icumu n’Ingabo”, acurangirwa inanga, naho Mariya Yohana aririmba “Kwiyunga” izwi cyane nka “Nyibutsa Nkwibutse”, izwiho gukomeza abantu no kubibutsa amateka.

Ibitekerezo