Kwibuka

Impamvu Cyusa yasubiyemo ’Mutunge’ ya Twahirwa wameneshejwe, urwibutso kuri se

Impamvu Cyusa yasubiyemo ’Mutunge’ ya Twahirwa wameneshejwe, urwibutso kuri se

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yavuze ko yahisemo gusubiramo indirimbo ’Mutunge’ ya Twahirwa Ladislas ashaka kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera.

Ni indirimbo yashyize hanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyusa akaba yasubiyemo indirimbo Mutunge yahimbwe na Twahirwa Ladislas ariko ikaba itarigeze ijya hanze.

Cyusa yabwiye ISIMBI ko iyi ndirimbo ari indirimbo yakoze mu 1970 ayikora kuko yari yarameneshejwe kimwe n’abandi Batutsi bose barahunga.

Ati "Ni indirimbo ya kera yakoze kubera yameneshejwe mu 1959 agahunga akajya i Burundi, muri Congo kuko bari barabaciye, aza kuyihimba agenda ayumvisha abantu, abantu be rero bakajya bayiririmba mu bitaramo ariko ntibavuge uwayihimbye ngira ngo na Muyango yigize ayiririmba na Massamba yayiririmbyeho kuri televiziyo."

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera, yahisemo kuyikora.

Ati "Ndavuga nti ese kuki abantu bakomeza kujya bayiririmba gutya kandi nyirayo azwi, mu rwego rero rwo kumuha icyubahiro niyo mpamvu nayikoze kandi no kwerekana ko Jenoside yateguwe kuva kera, Abatutsi bicwaga kuva kera."

Cyusa Ibrahim agaruka ku rwibutso yaba afite kuri se, Rutare Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nta byinshi yibuka kuko yapfuye akiri umwana.

Ati "Urwibutso rero naba nkubeshye, nta byinshi nibuka kuko yagiye nkiri umwana urumva navutse 1989 apfa 1994, nari mfite imyaka 4, rero uretse ibyo abantu bagenda bambwira nta bindi."

Uyu muhanzi yabwiye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka ko basubiza amerwe mu isaho kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza, ibyabaye ntibizongera ukundi.

Cyusa Ibrahim yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro Twahirwa Ladislas wayihimbye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top