Kwibuka

Chorale Abasaruzi yatanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo ’Rwanda Komera,’ ishimira Inkotanyi

Chorale Abasaruzi yatanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo ’Rwanda Komera,’ ishimira Inkotanyi

Chorale Abasaruzi yifatanyije n’abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isohora indirimbo ’Rwanda Komera’ ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Iyi ndirimbo ya Chorale Abasaruzi ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Bweramvura igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi ndirimbo hari aho baterura bagira bati ’’Rwanda warababaye, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatumye ubura abawe ariko Imana yaragutabaye urongera ubona ubuzima, humura, humura humura."

Muri iyi ndirimbo kandi banagaruka ku ruhare rwa FPR inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi aho bagira bati "Imana yaraturokoye ikoresheje inkotanyi abanyarwanda tubona igihugu turongera tubona ubuzima."

Bagaza Jean Damascene umuyobozi w’iyi chorale yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe guhumuriza imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati’’Amateka y’igihugu cyacu ni maremare, Jenoside yakorewe abatutsi yasigiye benshi intimba aho bamwe bagizwe imfubyi mu gihe hari n’imiryango yazimye burundu. Nk’abanyarwanda twatekereje ibi byose havamo ishimwe dushima Imana ndetse na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside inagarurira abanyarwanda ubuzima aho kuri ubu turi mu gihugu cyiza cy’amata n’ubuki cyuzuyemo amahoro n’umutekano."

Yavuze ko nka Korali Abasaruzi bifuje gutanga ihumure ku banyarwanda bashegeshwe n’ayo mateka kandi biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo nk’abanyarwanda bagakomeza kwiyubaka.

Abasaruzi Choir batanze ihumure ku Banyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top