Yasanzwe ari konka umurambo wa nyina, yatewe igikomere n’umugabo we wamwitaga ’igicucu’ (VIDEO)
Umubyeyi w’imyaka 32, Umulisa Mariam yagaragaje urugendo rutoroshye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye ari uruhinja bakaza kumusanga arimo yonka umurambo wa nyina.
Ubuzima bwa Mariam bwo kuba impfubyi y’igisekuru cyose butangirira mu gihe cya Jenoside ubwo yasangwaga n’umugabo witwa Ndahigwa Jean de Dieu ari uruhinja rw’amezi rwarimo konka ibere ry’umubyeyi bikekwa ko ari nyina wari wamaze kwicwa.
Mu kiganiro na ISIMBI, Ndahigwa wari umaze igihe gito ashyize mu itsinda rigali ry’abakorerabushake n’umuryango utabara imbabare (Croix Rouge ) ryagendaga hirya no hino mu mujyi wa Kigali bashaka uwaba agitera akuka ngo bamurokore, yavuze ko ahagana mu matariki ya 16 Kamena na bagenzi be barimo bagenda bakabona ikirundo cy’imibiri y’abari biciwe ku kibuga cy’umupira cyari kuri kiliziya ya Saint Familles akahasanga umwana w’uruhinja wari mu mirambo.
Ati “Naraje nsanga akana karyamye karimo konka ibere ry’umurambo ntazi neza niba yari nyina gusa nkabihera ku kuba bigoye ko umwana yapfa konka ibere ry’undi muntu badafitanye isano.”
Ndahigwa yakomomeje yerekana ko yahise aterura uwo mwana akamujyana kumwitaho ku ishami rya Cartas ryakoreraga mu cyumba cyari muri iyi kiliziya ya Saint Paul.
Uyu mugabo yavuze ko n’amazina Umulisa Mariam ari ayo yamwise kuko atari azi amazina ye, kugeza ubu nta muntu wo mu muryango we n’umwe yigeze amenya, ntibazi aho bari batuye ariko akeka ko bitewe n’uburyo yamufashe asa yaturukaga mu rugo rw’abasilimu, ari uw’i Kigali mu bice bya za Muhima.
Ubwo Inkotanyi zahageraga, yazibwiye ko afite abana benshi bakeneye imiryango, babashyize mu modoka babajyanye i Masaka ariko "Uyu yaranze ararira cyane avuga ngo papa, we n’undi witwa Baptiste, barasigaye uwo muhungu we yajyanywe n’uwabareraga."
Yavuze ko yamureze nk’umwana we, aramukuza, amwishyurira ishuri ariga ararangiza ndetse igihe cyose yamufataga nk’umwana we yibyariye na we aramukundira amubera umwana mwiza.
Icyizere cyo kubaho cya Mariam kuri ubu wamaze gushinga umuryango ndetse akibaruka ,yemeza ko cyaherewe urumuri rutazima ku itariki ya 5 Nyakanga ubwo abari ingabo za RPF Inkotanyi batabaraga imbaga yari iteraniye aho, bakabajyana kubitaho mu kigo cyari I Masaka.
Mariam avuga ko ikintu kimushengura umutima uretse kuba nta muntu azi n’umwe wo mu gisekuru cye, afite igikomere yatewe n’umugabo wamuhoza ku nkeke amubwira ko ari igicucu kuko atazi inkomoko ye.
Uyu mubyeyi wamureze yanze kumubwira ko ari impfubyi, gusa akajya abyumva mu baturanyi ko atari umwana we ariko we ntabihe umwanya, anakuze hari abagiye bavuga ko ari umugore we, ibi byamugizeho ingaruka mu rushako bituma, umugabo we na nyirabukwe bagahora bamutuka ko ari ikigoryi.
)
Ibitekerezo