Umuherwekazi w’Umugande wibera muri Afurika y’Epfo wabyaranye na Diamond Platinumz, Zari Hassan yashimiye uyu muhanzi bitewe n’uburyo yita ku bana be.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari muri Afurika y’Epfo aho yasuye uyu mugore n’abana babiri babyaranye.
Zari yasangije abantu amafoto bari kumwe nk’umuryango avuga ko ari umugabo ufite umutima ukomeye ndetse byashimishije abana babo.
Ati "bisaba umugabo ufite umutima ukomeye kugira ngo ahindukire akore ikintu gikwiriye. Inseko ya Tiffah na Nillan nta giciro wayibonera. Turagushimira papa."
Uretse yatangaje, Zari amaze iminsi avuga amagambo meza kuri Diamond amushimira ku bikorwa bitandukanye agenda akora, aho aheruka ni aho yavuze ko uyu mugabo yumviye inama akagura imodoka y’ibara bumvikanye.
Uretse gusura uyu mugore, Diamond yari yanagiye gufata amashusho y’ikiganiro ku buzima bwe kizanyura kuri Netflix.
Zari Hassan na Diamond babanye nk’umugore n’umugabo babyarana abana babiri, baje gutandukana muri Gashyantare 2018.

Ibitekerezo