Imyidagaduro

Zari bwa mbere yavuze ku mwambaro we w’imbere wabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Zari bwa mbere yavuze ku mwambaro we w’imbere wabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Umuherwekazi w’umugande, Zari Hassan yise imburamukoro abantu bagize igitaramo umwambaro we w’imbere, ni nyuma y’uko yabyinnye akizihirwa ikanzu ikazamuka.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Zari arimo abyina maze ikanzu y’umweru yari yambaye ikazamuka, ku bwa mahirwe mabi ye igaragaza umwenda w’imbere yari yambayemo.

Ni ikanzu y’umweru, imbere yari yambayeho umwenda w’umukara (black underwear), kuva icyo gihe yatangiye kuba igitaramo benshi bamunenga kwambara umwenda w’umukara mu ikanzu y’umweru.

Mu mashusho yifashe, Zari yavuze ko atumva ukuntu uyu mwenda we wabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, ndetse anavuga impamvu yambaye umukara mu mweru.

Ati “Sinzi impamvu umwambaro wanjye w’imbere ari yo nkuru yakwirakwiye, abantu bibaza impamvu nari nambaye uw’umukara, nari namabaye ikanzu y’umweru, reka mbabwire mujye mukoresha ubwenye cyangwa inyurabwenge, ntabwo wakambara umwenda w’imbere w’umweru mu ikanzu y’umweru.”

Yakomeje kandi avuga ko abakomeje gukuririza ibi bintu ku mbuga nkoranyambaga, ari imburamikoro zabuze akazi.

Ati “Ntangazwa n’abandi bantu bafata ibintu bidafite amaso, umutwe n’ikibuno, ntibifite imbere n’inyuma mukabifata nk’imitwe y’inkuru, mwabuze akazi pe.”

Akaba yabagiriye inama yo gushaka akazi ko gukora kabahemba buri kwezi, ngo umwanya bamara bamushoramo bakawufashe ari bo bishoramo imari kuko ari ibyo bizabungukira.

Ikanzu yaramutamaje umwenda w'imbere uragaragara atabiteguye
Ngo ntabwo yumva impamvu umwenda we w'imbere wabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iraguha Marie Louise
    Ku wa 28-11-2021

    Sinzi impamvu mwabitekerezaho cyanee anyway uwabivuze azafate umwenda wumweru ayamberemo mazarebe ukuntu biba bimeze zari ibyakora yarabizi kuki bamwigisha kwambara why

  • Lulu
    Ku wa 28-11-2021

    Sinzi impamvu mwabitekerezaho cyanee anyway uwabivuze azafate umwenda wumweru ayamberemovarebe ukuntu biba bimeze zari ibakora yarabizi kuki bamwigisha kwambara why?

  • -xxxx-
    Ku wa 27-11-2021

    Ariko nibyo mumwenda wumweru hajyamo underwear yumukara

  • -xxxx-
    Ku wa 27-11-2021

    Ariko nibyo mumwenda wumweru hajyamo underwear yumukara

IZASOMWE CYANE

To Top