Imyidagaduro

Shaddyboo yiyamye anihanangiriza abakomeje kumwita izina ’Shaddyboo’

Shaddyboo yiyamye anihanangiriza abakomeje kumwita izina ’Shaddyboo’

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yasabye abantu kureka gukomeza kumwita aya mazina kuko uwo muntu atakibaho ahubwo bamwita ’Queen’ cyangwa ’Mother of Africa.’

Uyu mugore w’abana babiri amaze iminsi agaragaza ko arimo guca mu bihe bitoroshye kandi bifitanye isano n’ahahise he, aho yigeze gutangaza yagize agahinda gakabije ariko akaba arimo gukira.

Tariki ya 1 Kamena 2026 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ni bwo yongeye kuvuga ko atagikeneye kwitwa Shaddyboo ndetse n’uwo Mbabazi Chadia atakibaho ahubwo havutsemo undi mukobwa utandukanye n’uwo bari basanzwe bazi.

Icyo gihe yagize ati "Ndashaka gusaba nkomeje abantu bari bazi Shaddyboo, umuryango wari uzi Shadia Mbabazi kureka gukomeza kunyita ayo mazina. Mbisubiyemo inshuro nyinshi mureke kunyita ayo mazina uwo muntu yaragiye, ntagihari."

Yabwiye abantu ko niba badashobora kumwita Queen cyangwa Mother bareka kugira icyo bamwita kuko ako gakobwa gato bari bazi, uwo mugore yamaze guhinduka.

Shaddyboo akaba yongeye nyuma y’igihe guha gasopo abantu binangiye bagakomeza kumwita aya mazina ko babireka kuko ayo mazina amwibutsa ahahise he kandi atari heza.

Ati "Iyo mukomeje kunyita izina nkiri kugerageza gusiga inyuma, numva nkiri gusubizwa aho navuye, aho ndi kugerageza gukira. Ntabwo mbivuga ngo ngire uwo nshinja cyangwa ngo ngire uwo mbabaza. Mbivuga kuko ari ingenzi kuri njye. Niba mwifuza kumbona ntera imbere kandi nkabaho mu mahoro, mumbe hafi muri uru rugendo."

Yasabye abantu kumufasha bakamwita izina yahisemo, ngo si uko ashaka kuba undi muntu ahubwo ni ukuba we wa nyawe.

Ati "Mumpamagare izina nahisemo. Si uko nshaka kuba undi muntu, ahubwo ni uko nshaka kuba njye nyakuri. Kandi ku muntu wese uri guhangana n’ibazo bye mu mutima, ibindi abantu batabona, ibuka ko ufite uburenganzira bwo gukura, guhinduka no guhitamo icyo ushaka kuba cyo."

"Iyumve, wikunde, wubahe agaciro kawe, kandi ntukemere ko abandi bagusobanurira uwo uri we. Ubuzima bwawe ni ubwawe. Njye nahisemo gutera intambwe ijya imbere no kubaho mu kuri kwanjye. Icyo nsaba gusa ni uko iyo ntambwe yubahirizwa."

Yavuze ko impamvu asaba ko izina rye rihunduka ari uko ari ikintu gikomeye kuri we.

Ati "Nzi ko abantu benshi bibaza impamvu mpora nsaba ko bahindura izina banyita, impamvu mbigarukaho kenshi n’impamvu ari ikintu gikomeye kuri njye. Igisubizo kiroroshe; si izina gusa kuri njye. Ku bandi rishobora kuba ari ijambo risanzwe, ariko kuri njye rifitanye isano n’ibihe bikomeye nanyuzemo, ibikomere, imibabaro n’intambara nagiranye n’umutima wanje nkiri njyenyine. Ni yo mpamvu mbasaba, mu cyubahiro cyose, kutazongera kunyita iryo zina."

"Nzi ko hari abashobora kutabyumva cyangwa bakabona nta kibazo kirimo. Ariko hari ibintu umuntu aba yaranyuzemo bitagaragarira amaso. Hari ibikomere umuntu atwara imbere kandi isi yose ntibone. Ushobora guseka, ukaganira n’abantu, ugakomeza ubuzima bwawe ariko imbere ugakomeza kurwana n’ibyakubabaje. Ni yo mpamvu nemera ko buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo icyamuhesha amahoro no kubaka ubuzima bwe bushya."

Shaddyboo kandi yanavuze ko nubwo ari ikintu kitahita gikunda aka kanya ariko mu minsi iri imbere n’amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga ze azayahindura mu rwego rwo gukomeza gusiga ahahise he inyuma.

Shaddyboo ntashaka abantu bakomeza kumwita iri zina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mukantwari Emeriene
    Ku wa 11-06-2026

    Videos

  • Mukantwari Emeriene
    Ku wa 11-06-2026

    Videos

  • Asimwe Giselle
    Ku wa 11-06-2026

    None se kumwita Queen nibyo bizatwibagiza ko yitwa shadia uwimbabazi cyangwa ibikorwa azakora nibyo bizatwereka ko yahindutse ubwo umugore wimyaka 34 nuwo kwiyita Queen Koko ndumva bidashinga nahindure ibikorwa ubundi izina rizizana Niko byumva

IZASOMWE CYANE

To Top