Imyidagaduro

Nabibonye uko mwabibonye - Shakib kuri gatanya ye na Zari

Nabibonye uko mwabibonye - Shakib kuri gatanya ye na Zari

Shakib Cham Lutaaya yavuze ko amakuru y’itandukana rye n’umugore we Zari Hassan The Boss Lady na we yabibonye nk’abandi bose nta makuru abifiteho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Zari Hassan abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ubutumwa bugaragaza ko we n’umugabo we bari bamaranye imyaka itanu bakoze ubukwe, Shakib Lutaaya bamaze gutandukana kubera ko hari ibintu batumvikana kandi uku kugirana ibibazo bikaba bimaze igihe byanze gukemuka.

Shakib Lutaaya akaba yabwiye Galaxy FM yo muri Uganda ko na we byamutunguye, atazi impamvu Zari yahisemo kurangiza iby’urugo rwabo atamubwiye.

Yavuze ko na we uko abantu babibonye na we ari ko yabibonye ariko akaba hari ibintu ahugiyemo n’ahuguka ari bubikurikirane amenye ibyo ari byo.

Ati “Nabibonye ku mbuga hahiye. Natunguwe nkamwe mwese, nabibonye nk’uko undi wese yabibonye mu gitondo nkibyuka, byantunguye. Ntabyo nari nzi. Ntabwo nkunda kuvuga ku bibazo by’ubuzima bwanjye bwite kandi ubu ndahuze ariko nimpuguka ndaza kureba uko byagenze.”

Nyuma y’aya magambo ya Shakib hari abahise bakeka ko ibyo Zari yakoze byaba ari agatwiko kugira ngo umukino w’iteramakofi Shakib afite muri weekend uzitabirwe cyane.

Shakib Lutaaya yavuze ko atazi ibyo gutandukana kwe na Zari
Shakib Lutaaya yavuze ko atazi ibyo gutandukana kwe na Zari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top