Yampano yahanaguweho ibyaha bitatu, Urukiko ruhamya ibindi rwanzura ko akomeza gufungwa
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Mageragere, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha bimwe na bimwe aregwa.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 9 Kamena 2026, aho urukiko rwasuzumaga niba hari impamvu zihagije zatuma afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Mu mwanzuro warwo wasomwe mu ruhame, urukiko rwavuze ko ku byaha byo gukoresha ibikangisho no gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta bimenyetso bihagije byari byaratanzwe n’Ubushinjacyaha kugira ngo bikomeze kumuregwa.
Nanone kandi, ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zabonetse zatuma Yampano akomeza kugikurikiranwaho. Rwasobanuye ko ibimenyetso byatanzwe bitagaragaza umugambi wo kwica Uwineza Diane, ndetse ko ibikomere yagize bitari ku rwego rwagaragaza uwo mugambi.
Icyakora, urukiko rwemeje ko ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake hari impamvu zikomeye zishingiye ku buhamya bw’uwahohotewe, raporo z’inzego z’ibanze ndetse na raporo yo kwa muganga igaragaza ko yivuje ibikomere.
Ku cyaha cyo gukoresha urumogi, urukiko rwagaragaje ko hari ibimenyetso birimo ibisubizo by’ibipimo byafashwe ndetse n’uko Yampano ubwe yemeye ko yarukoresheje. Hari kandi n’impamvu zikomeye zatanzwe ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.
Bityo, urukiko rwanzuye ko Yampano akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri gereza ya Mageragere.
Yampano akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi no kwangiza ikintu cy’undi. Gusa ku byaha birimo ubwinjiracyaha ku bwicanyi, guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe ndetse n’ifungirana ry’umuntu, urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika bihari.

Ibitekerezo