Umuherwekazi ,Zari Hassan uzwi nka “The Boss Lady” yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko urushako rwe na Shakib Cham Lutaaya rugeze ku musozo, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo.
Aya makuru yayanyujije ku rubuga rwa Instagram mu butumwa bwashyizweho umukono n’impande zombi, bagaragaza ko icyemezo cyo gutandukana bagifashe nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire.
Bagize bati "Nyuma y’imyaka itanu, twafashe umwanzuro wo gutandukana kubera kutumvikana ku bibazo bitandukanye. Ntabwo byari icyemezo cyoroshye, ariko twabonye ari cyo cyiza kuri twembi.”
Aba bombi bavuze ko nubwo urukundo rwabo rurangiye, nta rwango cyangwa amakimbirane bafitanye, ahubwo bazakomeza kubahana no gufatanya nk’inshuti.
Urukundo rwa Zari na Shakib rwatangiye kuvugwa cyane mu 2022 nyuma y’uko Zari yari amaze gutandukana n’uwitwa GK Choppa.
Mu mwaka wa 2023 bakoze umuhango wa Nikah muri Afurika y’Epfo mbere yo gukora ubukwe bw’akataraboneka muri uwo mwaka.
Nubwo bagiye bagaragaza urukundo rukomeye imbere y’abafana babo, urushako rwabo rwakunze guhura n’ibibazo bitandukanye. Bimwe muri byo byakomokaga ku mubano Zari akomeje kugirana n’uwahoze ari umukunzi we, umuhanzi Diamond Platnumz, babyaranye abana babiri.
Mu mwaka wa 2024, amashusho yagaragazaga Zari na Diamond bari kumwe yongeye gukurura impaka ndetse icyo gihe byavuzwe ko byateje umwuka mubi hagati ya Zari na Shakib, nubwo nyuma bongeye kwiyunga.
Icyatangaje benshi ni uko mu bihe bitandukanye Zari yakunze guhakana amakuru yavugaga ko urugo rwe ruri mu bibazo, agasaba abantu kudaha agaciro ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, nta mpamvu zirambuye aba bombi batangaje zatumye bafata icyemezo cyo gutandukana. Gusa bashimangiye ko bazakomeza kubahana no kwifurizanya ibyiza mu rugendo rushya buri umwe agiye gutangira.

Ibitekerezo
mvuyekure Eric
Ku wa 12-06-2026shaddybootujyetumwitangwiki.ndabakundacyane.
mvuyekure Eric
Ku wa 12-06-2026shaddybootujyetumwitangwiki.ndabakundacyane.
Asimwe Giselle
Ku wa 12-06-2026Ariko se mana uyu mugore azanyurwa bigenze gute ndumva mbabaye kuburyo utamvumva nukuri shakib imana izamwihere umugore mwiza umwubaha arekane niyi nyecuru itanyuewa nabagabo