Imyidagaduro

Ndacyamurota, nkabyuka nkagira ngo ni muzima - Agahinda ka Miss Kayumba Darina

Ndacyamurota, nkabyuka nkagira ngo ni muzima - Agahinda ka Miss Kayumba Darina

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Kayumba Darina yavuze ko nubwo Papa we amaze imyaka itatu yitabye Imana, agifite igikomere cyanze gukira burundu.

Mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kayumba Darina yagaragaje ko nubwo hashize imyaka itatu se yitabye Imana, n’ubu atarabyakira.

Ati "Hashize imyaka itatu papa yitabye Imana, uyu munsi hashize imyaka itatu agiye, ntabwo ngiye kubeshya, si byiza kuri njye."

Darina avuga ko kugeza uyu munsi amurota akabyuka akagira ngo ni muzima ndetse agifite ibintu byinshi bimwibutsa umubyeyi we.

Ati "Abantu bamwe barambwira ngo uzamera neza ariko si byo kuko ndacyamurota, ndabyuka nkagira ngo aracyari muzima, hari ahantu henshi hamunyibutsa."

Kugeza uyu munsi ngo ntabwo yumva uburyo azabyara abana abizi neza ko papa we atazababona.

Ati "Mu by’ukuri ntabwo nibona nakoze ubukwe nkabyara abana atazigera abona, birababaza, birabanaza. Muri iki gihe mwibuka ndababara. Ndamukumbuye."

Tariki ya 4 Gicurasi 2023 ni bwo Kayumba Darina yapfushije se, muri 2024 akaba yarasubiyemo (Cover) indirimbo y’umuhanzi Luther Vandross yitwa Dance with my Father aho yayituye se wari ugiye kumara umwaka yitabye Imana.

Darina Kayumba aracyafite agahinda aterwa n'urupfu rwa se
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top