Imyidagaduro

Zari ari gutegura ubundi bukwe

Zari ari gutegura ubundi bukwe

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari wiyita The Boss Lady, yatangaje ko agiye gushyingirwa bwa kabiri.

Uyu mugore w’imyaka 38 yasezeranye n’umuherwe nyakwigendera Ivan Ssemwanga baza gutandukana.

Nyuma yakundanye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz babyarana abana babiri ariko nabwo birangira batandukanye.

Mu minsi ishize Zari yakunze gutangaza ko nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz aribwo amerewe neza, aza no kwerekana umukunzi we mushya yita ‘King Bae’ ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko yitwa Danny Kals.

Zari, ubu ufite abana batanu, avuga ko umugabo we mushya ari umukire akaba atunze imodoka n’inzu nyinshi nubwo hari abaherutse gukeka ko abikodesha akabyitirira uwo musore bigaragara ko yubatse umubiri.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram yavuze ko ubukwe bwe buzabera mu muhezo, akazatangaza amakuru arambuye y’uko bwagenze nyuma.

Ati “Ubukwe bwanjye buzabera mu muhezo. Nzarekura amakuru yimbitse bwararangiye, umuryango wanjye n’inshuti nibo natumiye gusa.”

Zari ubu aba muri Afurika, akora ubushabitsi akanakurikirana ubucuruzi bw’uwahoze ari umugabo we Ssemwanga.

Zari n'umugabo bitegura gusezerana, Danny Kals
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top