Imyidagaduro

Ninshaka nta myaka ibiri izacaho ntabaye Hadji - Bamenya (VIDEO)

Ninshaka nta myaka ibiri izacaho ntabaye Hadji - Bamenya (VIDEO)

Umukinnyi wa filime, Bamenya yatangaje ko afite intego yo kuzajya mu mutambagiro mu mutagatifu i Malkah agahinduka Hadji nyuma gato y’uko azaba amaze gushinga urugo.

Umunyarwenya, umwanditsi, umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umuririmbyi akaba n’umuvuzi w’amazina y’inka, Benimana Ramadhan wamamaye muri sinema nka Bamenya yavuze ko nubwo akora uko ashoboye akabanira neza bagenzi be bijyanye n’uko amahame y’idini ya Islam abimutegeka afite intego yuko umunsi umwe azahinduka Hadji.

Mu kiganiro na ISIMBI, Bamenya yahishuye ko kwibona ari i Makkah muri Arabia Saudite, azenguruka ingoro ya Kaaba incuro zirindwi aciye mu cyerekezo kijyanye ndetse n’igihabanye n’uburyo urushinge rw’isaha ruzenguruka ari inzozi ze zo mu bwana.

Ati “Kujya i Makkah biri mu bintu nasabye Imana kandi n’ubushobozi bwabyo ndabufite ariko nabisabye Imana mpita nibuka ko udashobora kujya kuba Hadji udafite umugore kubera ko byemezwa ko uba ugikora amafuti menshi cyane.”

Uyu musore yavuze ko naramuka ashyize mu bikorwa umugambi wo gushaka umugore nta myaka ibiri izacaho atitabiriye uru rugendo rutagatifu rutuma umugabo ukubutseyo yitwa Hadji.

Ati “Rero kuri ubu biransaba ko kugira ngo nzabe Hadji mbanza gushaka umugore . Ninshaka uzahite umenya ngo ngiye kuba Hadji kuko ntabwo hazacaho imyaka ibiri ntabaye we.”

Bamenya yanongeyeho ko yamaze guhagarika umuco wo gufasha bamwe mu bana batishoboye yarangiza agatangaza imyirondoro yabo ku karubanda kuko bishobora kumubangamira mu buzima bwe bw’ejo hazaza ahanini biturutse ku bashaka kumufatirana ngo abafashe ku gahato kuko bazi ko nawe yanyuze muri ubwo buzima.

Bamenya yavuze ko yifuza kuba Hadji
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top