Imyidagaduro

Umunhamakuru Tessy yatomagije bidasanzwe umugabo we w’umuraperi

Umunhamakuru Tessy yatomagije bidasanzwe umugabo we w’umuraperi

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragaza amarangamutima akomeye ku mugabo we Hakizimana Ishimwe Agappe wamamaye mu muziki nka Shizzo.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Tessy yasangije abakunzi be ifoto iherekejwe n’amagambo yuje urukundo rudasanzwe.

Yagize ati “Iyo nongera kubaho ubuzima bundi, nakongera kukugeraho. Si uko nabimenyereye, ahubwo ni uko umutima wanjye uhazi nk’aho ari ho ubarizwa.”

Yakomeje agaragaza ko urukundo rwabo atarufata nk’impano idasanzwe, ahubwo arufata nk’impano ikomeye.

Ati “Kuba uri uwanjye si ibintu mfata gutyo, ni ikintu ntwara mu mutima wanjye n’ishimwe ryimbitse.”

Urukundo rwa Tessy na Shizzo rwatangiye kuvugwa cyane mu mpera za 2024, nubwo icyo gihe batari babivugaho byinshi.

Ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yambitse Tessy impeta i Dubai, ibintu byahamije umubano wabo mu buryo bweruye. Mu Ukwakira 2025, umuryango wa Shizzo wajyanye n’inshuti gufata irembo kwa Tessy, bikomeza gushimangira ko urugendo rwabo ruri mu cyerekezo cyiza.

Aba bombi basezeranye mu mategeko ku wa 8 Mutarama 2026 mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mbere yo gukora ubukwe ku wa 10 Mutarama 2026 ku Intare Conference Arena i Rusororo.

Tessy yatomagije umugabo Shizzo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top