Umuhanzikazi Nyarwanda, Marina Deborah yiyamye Bad Rama wahisemo kuba inyangarwanda kumukura muri gahunda ze ziyobya abantu.
Bad Rama amaze igihe yarahisemo umurongo wo gusebya u Rwanda n’abayobozi bakuru b’igihugu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bad Rama yashyizeho ’post’ ivuga kuri Marina, amutaka ko ari umukobwa we ndetse ko amukunda.
Yavuze ko ari umukobwa we ntacyabihindura asaba abantu kumukunda nubwo ubu we na we batakorana kandi bose babyumva. Yavuze ko ari impano Imana yahaye igihugu asaba abantu kumukunda ko ari umuntu mwiza abantu bajye bamutekerezaho."
Marina na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyizeho ubutumwa yandikiye Bad Rama amusaba gusiba ibintu yamuvuzeho no kutongera kwihuza na we.
Ati "Hello Bad, umva ndagusabye siba ’post’ wakoze umvugaho kandi ntuzongere kumvaga muri gahunda zawe n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga u Rwanda nabi n’ubuyobozi bw’igihugu."
"Ntaho ngihuriye na we, nta mpamvu yo kumvaga muri gahunda zawe, njye ndi umunyarwanda ukunda igihugu cye, ushyize imbere gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyatubyaye."
Yamusabye kutavanga izina rye n’ibikorwa bye arimo.
Ubu butumwa bwa Marina, bwishimiwe na benshi aho bamushimiye kuba yahisemo kwitandukanya na Bad Rama.

Ibitekerezo