Kuki umuco wo kurebera sinema mu nzu zabugenewe ugenda ucika? Impamvu 5 zo kurebwaho
Mu gihe kurebera filime mu nzu za sinema byigeze kuba kimwe mu bikorwa myidagaduro ikunzwe cyane i Kigali no mu yindi mijyi, uyu muco uri kugenda ucyendera uko bwije n’uko bukeye. Ibi bihamywa neza n’ifungwa ry’inzu zikomeye nka Canal Olympia yari ku i Rebero na Century Cinema.
ISIMBI yaguteguriye inkuru igaruka ku mpamvu eshanu z’ingenzi ziri gutuma umuco wo kujya muri sinema mu Rwanda ugenda uzimira.
Urujijo ruterwa n’indimi z’amahanga
Imwe mu mbogamizi zikomeye ni uko filime zerekanwa muri sinema nyinshi ziba mu ndimi z’amahanga, cyane cyane Icyongereza n’Igifaransa, mu gihe Abanyarwanda benshi bavuga Ikinyarwanda.
Ibi bituma hari igice kinini cy’abaturage batabasha gukurikira neza ibyo berekwa, bityo bagahitamo kwirebera filime mu buryo buboroheye, nko kuri telefone cyangwa kuri televiziyo.
Kubura filime zihagije kandi zikurura abantu
Abayobora sinema bagaragaza ko kubona filime zigezweho kandi zikurura abantu mu buryo buhoraho bitoroshye.
Jacinthe Isingizwe yigeze kugaragaza ko hari igihe sinema ibona filime imwe igakurura abantu, ariko ikabura izindi zikurikiraho, bigatuma abakiriya bagabanuka. Uku kudahoraho kw’iberekanwa kugabanya inyungu no gukomeza guca intege abareba.
Ikiguzi cy’umurengera kigenda mu kwerekana sinema
Bamwe mu bagiye bashora mu kwerekana sinema rusange bahuriza ku kuba bisaba amafaranga menshi, kuva ku bikoresho bihenze, kubungabunga ubuziranenge bw’amashusho n’amajwi, kugeza ku burenganzira bwo kwerekana filime rimwe na rimwe butangwa na leta buherekejwe n’ikiguzi bigoye kugaruza.
Ibi bituma amatike agomba kugurishwa ku giciro kiri hejuru, bikagora abantu benshi kujya muri sinema kenshi, cyane cyane ugereranyije n’uburyo buhendutse bwo kurebera filime mu rugo.
Izamuka ry’ikoranabuhanga
Iterambere rya telefone zigezweho n’interineti ryahinduye cyane imyidagaduro. Uyu munsi, abantu benshi bashobora kureba filime igihe bashakiye, aho bashakiye, bakoresheje telefone cyangwa mudasobwa. Abantu benshi cyane cyane urubyiruko bahisemo “streaming” kuko ibaha umudendezo n’igiciro gito ugereranyije no kujya muri sinema.
Guhinduka k’umuco n’imyitwarire y’abareba filime
Umuco w’Abanyarwanda na wo wagiye uhinduka. Kera, kujya muri sinema byari igikorwa cyihariye cyo gusabana no gusangira ibyishimo. Ariko ubu abantu benshi bahitamo kurebera filime bonyine cyangwa mu miryango yabo.
Ndetse n’umuco wa “Agasobanuye” watangijwe na nyakwigendera Nkusi Thomas uzwi nka Yanga wamaze kwimukira ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma abantu babona filime zisobanuye bitabasabye kujya muri sinema.

Ibitekerezo
WERIKAMU Dieudonne
Ku wa 23-04-2026Gukoraikizamicyaporovizwara
WERIKAMU Dieudonne
Ku wa 23-04-2026Gukoraikizamicyaporovizwara