Umunsi Bruce Melodie yizeza Auncle Austin kuzamutaka ku kiriyo cye
Umuhanzi Auncle Austin yahishuye ko atajya yibagirwa ndetse no kwiyumvisha neza umunsi Bruce Melodie amwizeza kuzamurata ibigwi mu buryo budasanzwe ku munsi we wo kumusezeraho bwa nyuma mu gihe yaba yitabye Imana.
Tosh Luwano wamamaye cyane mu ruganda rwa muzika ndetse no mu itangazamakuru nka Uncle Austin yatangaje ko hari igihe yari ari kumwe na nyakwigendera Yvan Buravan ndetse na Bruce Melodie bakisanga bari kuganira ku ngingo yo kwitaba Imana kw’ibyamamare .
Mu kiganiro na Televiziyo y’igihugu, Austin yavuze ko mu buryo butunguranye Bruce Melodie yahise aterura akemeza ko yazamuvuga ibigwi bidasanzwe bitewe n’itafari yashyize ku rugendo rwe rwa muzika.
Aho yagize ati “Bruce Melodie yahise ambwira ati ‘ Austin uramutse upfuye twazakuvuga ku kiriyo cyawe bidasanzwe ,ngo hashyaa!’ Kuko wowe ibintu wankoreye ntabwo bibaho pe.”
Austin yemeza ko ibi Bruce Melodie yabivuze ashingiye ku bufasha yigeze kumuha burimo no kumwishyurira indirimbo muri studio yakoragamo Producer Piano The Grooveman nyuma y’uko yari atewe impuhwe n’umuhate we n’impano idasanzwe yanatumye ava i Kanombe akagera i Gikondo n’amaguru kugira ngo bahure.
Ati “Ninjiye muri studio kwa Piano numva harimo umwana urimo kuririmba indirimbo nziza ndabaza ngo yitwa nde? Bambwira ko yitwa ngo Bruce ndetse amaze igihe anshaka yarambuze. Nahise mubwira nti ’uzamubwire ejo aze tuvugane ariko ku munsi wakurikiyeho yangezeho ivumbi ryamurenze ku nkweto.’”
Mu mpera za Gashyantare nibwo uyu wari u munyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro yemeje ko yamaze gusezera Radio Kiss FM yari amaze igihe akorera.

Ibitekerezo