Yambwiye ngo njye nta mbaraga genda utsinde – Mugisha Moise agaruka ku bafaransa bivugwa ko bamuretse ngo atsinde
Nyuma yo gutsinda agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, Mugisha Moise ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko abafaransa bari kumwe bari hafi kugera aho isiganwa risorezwa bamubwiye ngo agende atsinde bo nta mbaraga.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022 nibwo Tour du Rwanda 2022 yasojwe, umunya-Eritrea ukinira Drone Hopper, Tesfazion Natnael ni we wayegukanye.
Mugisha Moise umunyarwanda ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo akaba ari we wegukanye agace ka nyuma, akaba yari agaragiwe n’abafaransa babiri, Alexandre Geniez na Sandy Dujardin ba Total Energies byashobokaga ko bakanamutwara cyane ko bakoresheje ibihe bimwe.
Moise aganira n’itangazamakuru rikamubaza niba atari uko aba bafaransa bamuretse cyangwa hari icyo yabarushije, yavuze ko na we yatunguwe no kubona aba bafaransa na bo bishimiye intsinzi ye.
Ati “Abafaransa uko nabivuga, adashaka ko ntsinda n’ubundi yaje aramfata aragenda yewe hajyamo hafi n’umunota, kubera y’uko yari yarangije kunanirwa nasanze arimo gukora inama kuri kariya gasozi, nkimubona imbere nahise mbona ko byose bigishoboka.”
“Hari n’undi nari nkitwaye yanze kundeka kuko yari afite umukinnyi imbere, ndangije ndavuga ngo ngiye kumutwara antsinde cyangwa mutsinde, uriya urimo ukora inama we nimufata ntabwo ari buntsinde, ku bw’amahirwe mbona bibaye gutyo, tugeze hariya ku murongo ntunguwe no kubona ifoto ari bo bantu ba mbere bari bandi inyuma ahubwo nabo bishimye.”
Abakurikiranye amashusho y’iri siganwa, hari aho babonye aba bagabo bamukoraho basa n’abamubwira ngo yigendere, yavuze ko bamubwiraga ngo agende atsinde bo barushye.
Ati “Uwo twari kumwe yambwiye ngo njye nta mbaraga genda utsinde, ni uko yambwiye n’undi waruri imbere yagendaga akubita zigi zage (zig zag) na we nabonaga nta mbaraga nahise nshyiramo imbaraga angeza muri metero 300.”
Mugisha Moise yabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 iri siganwa ryaba mpuzamahanga.

Ibitekerezo