Uyu munsi nibwo amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru agomba kuba yamaze gutanga imyambaro azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-22.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye amakipe ku wa 16 Ukuboza 2021, ni uko bitarenze uyu munsi ku wa 22 Ukuboza 2021 agomba kuba yamaze kugaragaza imyambaro azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-22.
Iyi baruwa iragira iti ““Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubibutse kugaragariza ubunyamabanga bwa FERWAFA amabara amakipe yanyu yambara mu gihe ari mu rugo n’igihe ari gukinira hanze. Amabara agomba kugaragazwa ni ay’imyenda yo hejuru, amakabutura, ndetse n’amasogisi bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021.”
Ni kenshi mu Rwanda amakipe yagiye ategera ayo bagiye gukina ku myambaro kugira ngo abe yayitera mpaga, ugasanga ikipe yakiriye igiye gukina yambaye imyenda isa n’iyo iyo bagiye gukina isanzwe ikoresha kugira ngo bayigore kuko ikipe yasuye ari yo iba igomba gushaka imyenda idasa n’iyasuye.
Tariki ya 11 Ukuboza ubwo Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC, yambaye imipira y’umweru irimo ubururu ndetse n’amakabutura y’ubururu maze Gorilla isanzwe nayo yambara aya mabara ibura icyo yambara iyoboka isoko igura imituku.

Ibitekerezo