Imyidagaduro

Uwumvaga azaba umukinnyi ukomeye yavuyemo umuhanzi w’igihangange, ibyo kuba mu irerero rya APR FC adakina -Yvan Buravan

Uwumvaga azaba umukinnyi ukomeye yavuyemo umuhanzi w’igihangange, ibyo kuba mu irerero rya APR FC adakina -Yvan Buravan

Umuhanzi w’umunyarwanda wamaze kwandikisha izina rye ku ruhando mpuzamahanga, Yvan Buravan avuga ko mu nzozi yarose atigeze atekereza ko yazaba umuhanzi ahubwo yumvaga azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye n’ubwo byaje kumwangira.

Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan yavutse tariki ya 27 Mata 1995, ni bucura mu muryango w’abana 3, umuziki akaba awumazemo imyaka igera 5 kuko indirimbo ya mbere yayisohiye muri 2015 ari yo ‘Majunda’.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Buravan avuga ko mu bwana bwe atigeze atekereza ko yazaba umuhanzi ukomeye, impano ye yaje kuyimenya mu gihe yari mu mashuri yisumbuye.

Ati“mbere nta n’ubwo nari nzi ko mfite impano yo kuririmba, numvuga indirimbo nkumva ziranshimishije, ndirimba gusa ari uko numvishe indirimbo. Maze kujya ku ishuri nta kibona umwanya wo kujya gukina cyane nibwo natangiye kujya ndirimba, umwanya wanjye nari nsigaye nywumara ndirimba ni ho naboneye ko impano yanjye nini iri mu kuririmba, nyishyiramo imbaraga umupira nsa n’uwushyira ku ruhande.”

Ntabwo yari azi ko azaba umuhanzi ukomeye

Yakomeje avuga ko ubundi yumvaga azaba umukinnyi wa ruhago ukomeye kuko mu bwana bwe ubuzima yumvaga ari umupira w’amaguru.

Ati“numvaga nzaba umukinnyi ukomeye, ni byose rwose natekereje mbere y’uko yo gutekereza kuba umuhanzi, ariko ntibyaje kumpira, navuga ko ntagiye amashuri yisumbuye ari bwo natangiye kugenda mbura umwanya wo gukina bigenda bimvamo gutyo ahubwo ninsanga ndi umuhanzi.”

Yvan Buravan kandi yakuyeho urujijo ry’uko abantu benshi batekereza ko yabaye mu irerero rya APR FC, yavuze ko atakinnyemo ahubwo akenshi yabaga ari yo bitewe n’uko inshuti ze biganaga ari ho zabaga na we akabisangamo muri ubwo buryo.

Yagize ati“benshi niko batekereza ariko si byo. Ntabwo nigeze mba mu irerero nk’umukinnyi wo mu irerero kuko bari baratangiye kera na mbere y’uko njye ngera ku ishuri, impamvu ni uko nakundaga kuba ndi kumwe na bo mu irerero rya APR FC kandi duhuje uko gukunda umupira, twari nshuti cyane tugaragara turi kumwe, nkeka ari byo byateye urujijo.”

Yumvaga azaba umukinnyi ukomeye

N’ubwo nta gihe kinini amaze mu muziki ariko ni umuhanzi bitasabye umwanya munini kugira ngo atangire yegukane ibihembo mpuzamahanga,nko muri 2018 yegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI 2018. Ni igihembo gitangwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI ikagiha abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo.

Yatangiye no kwegukana ibihembo mpuzamahanga
Yannick ni umwe mu nshuti za hafi za Buravan, bahuriye ku ishuri ubwo yari mu irerero rya APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top