Imyidagaduro

Kagarara na Ashton Hall bageze muri Cameroun

Kagarara na Ashton Hall bageze muri Cameroun

Enock Uwizeye wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara [Ashton Small], ari kumwe n’Umunyamerika wamamaye ku mbugankoranyambaga kubera Siporo akora, Ashton Hall, bageze i Yaoundé muri Cameroun mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Aba bombi bageze muri Cameroun mu rugendo Ashton Hall yatangiye rwo gusura abakunzi be bo mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Muri iki gihugu, Ashton Hall na Kagarara bahuye na Aloyska, umwe mu bamukurikira cyane AhsAshton Hall ndetse akaba ari n’icyamamare muri iki gihugu mu myitozo ngororamubiri muri Cameroun, nawe wari warakunze kugaragaza ko afite inzozi zo kuzahura na we no gukorana ibikorwa bitandukanye.

Bahuye batemberana Cameroun ari nako banakora ’challenge’ zitandukanye nk’aho bagiye muri gym barushanwa guterura ibintu biremereye n’ibindi.

Muri Cameroun bakaba bakiranywe urugwiro rukomeye cyane aho basanze abantu babiteguye ndetse babereka urukundo. Biteganyijwe ko muri uru rugendo bashobora kuziyungwaho n’Umuhunde, Indian Ashton.

Mbere yo kugera muri Cameroun, Ashton Hall yari yabanje gusura Ghana, ari na ho yahuriye bwa mbere na Kagarara.

Bakaba bakomeje urugendo rwo gusura ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bagahura n’abafana ndetse bagakangurira urubyiruko kwita ku buzima binyuze mu myitozo ngororamubiri.

Biteganyijwe ko mu rugendo rwe rwo gusura Afurika azarusoreza mu Rwanda aho azasura ahantu hatandukanye, anahure n’abakunzi be nk’uko birimo kugenda mu bindi bihugu.

Ashton Hall na Kagarara bageze muri Cameroun biyungwaho na Aloyska
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top