Imyidagaduro

Intandaro y’umujinya w’umuranduranzuzi wa Bruce Melodie, The Ben yaba yasubiye ku ibere kwa Coach Gael?

Intandaro y’umujinya w’umuranduranzuzi wa Bruce Melodie, The Ben yaba yasubiye ku ibere kwa Coach Gael?

Ubu inkuru igezweho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ni gatanya ishobora kuba yaramaze kuba hagati y’umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie n’umuherwe Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, umujyanama we binyuze mu nzu irerebera inyungu z’abahanzi ya 1:55AM.

Mu by’ukuri ntabwo umubano wa Coach Gael na Bruce Melodie umeze neza na gato aho uyu muhanzi uzwiho kutaripfana yagiye anagaragaza bimwe mu bikorwa by’umujinya w’umuranduranzuzi.

Inkuru y’imikoranire ya Coach Gael wari utangije inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z’abahanzi ya 1:55AM na Bruce Melodie itangira mu myaka 5 ishize, ni umushinga watangiye hatekerezwa The Ben ariko aza gushwana na Gael asimbuzwa Melodie.

Kuva icyo gihe Bruce Melodie wari usanzwe akunzwe mu Rwanda, yatangiye kwigarurira imitima ya benshi aho izina rye ryatumbagiye rigenda riagaragara mu bikorwa binini binini mu ishoramari nka Kigali Universe, kugura imigabane mu ikipe ya United Generation Basketball Club (UGB), gushinga televizyo, gusa ibi byose bishobora kuba byari agakingirizo.

Iyi nkuru y’urukundo yatangiye ndetse iminsi myinshi ikaba yararanzwe n’ukwezi kwa buki, ishobora kuba igiye kurarangirira mu marira kuko Bruce Melodie arimo kugenda ashimangira inkuru zimaze iminsi zivugwa ko agiye gusohoka muri 1:55AM.

Hari ibintu byinshi bigenda bigaragaza ko iyi gatanya isigaje gusa gukubitwaho inyundo y’umucamanza, umubano mubi umunsi ku munsi urimo kugenda ututumba cyane ku buryo bigoye ko bazakomezanya.

Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko Bruce Melodie yaba yaramaze kuva muri 1:55AM, gusa inshuro zose yabibajijweho yanze kwerura.

Gusa ibitaramo bya Summer Country Tour yateguye akaba arimo afatanya na The Ben, Kitoko na Bwiza byerekanye ko gatanya yamaze kuba, ndetse binavugwa ko ari byo bya nyuma akoze ari mu biganza bya 1:55AM.

Bivugwa ko Bruce Melodie yababajwe cyane n’uburyo iyi kipe ireberera inyungu ze yamusuzuguye muri ibi bitaramo mu gihe babaga barimo bishimana na The Ben bahanganye.

Ibi bitaramo byatangiye tariki ya 13 Kamena bihera i Musanze, gusa byagiye gutangira Bruce Melodie amafoto ye yaramaze kumanurwa mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe aho bavuga ko barimo gukoramo impinduka.

Haje kugaragara igisa no kugongana hagati ya Bruce Melodie na Coach Gael nyuma y’igitaramo cyabereye Nyagatare tariki ya 20 Kamena 2026 ubwo cyari kirangiye, Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahise avuga ko yarushije cyane The Ben wari wamurushije i Musanze.

Coach Gael yaje gutungurana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati “Inkoko iri iwabo ishonda umukura.”

Ibi yasaga n’uvuguruza Bruce Melodie ahubwo avuga ko The Ben ari we witwaye neza iwabo Nyagatare, The Ben na we yahise avuga kuri ubu butumwa bwa Gael ati “Ihangane mpanga yanjye, si byo nashakaga.”

Ntabwo byarangiriye aho ahubwo Bruce Melodie yakomeje kubaho nk’impfubyi, byaturikiye mu Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize aho wabonaga ikipe ye itamwitayeho.

Ubwo igitaramo cyabaye tariki ya 27 Kamena cyari kirangiye bahise bajya mu birori bya ‘After Party’ byabereye muri hoteli imwe mu Bugesera, Bruce Melodie yagiyeyo asanga Coach Gael urugwiro ari rwose na The Ben ndetse Gael amusaba ko yajya kwicara kuri iyo meza ariko we arabyanga asaba ko bamushakira andi meza akicaraho, nta nubwo yatinze aho yahise yigendera. Ni ibintu byababaje cyane Bruce Melodie, abifata nk’agasuzuguro maze araturika aravuga.

Byatangiye ajya ku mbuga nkoranyambaga ze maze arandika ngo “Coach na we akeneye coach.” Ubutumwa abantu bavugaga ko yageneraga Coach Gael.

Ntabwo byarangiriye aho kuko yanahise ajya kuri Instagram ye akuraho ikintu cyose kimuhuza na Gael aho yakuyeho amakuru avuga ko abarizwa muri 1:55AM, kuba afite imigabane muri Kigali Universe na UGB nabyo yabikuyeho ntibikiriho.

Umubano udasanzwe wa Coach Gael na The Ben, amakuru yatangiye kuvuga ko aba bombi baba bagiye kongera gukorana ndetse akaba yasimbura Melodie muri 1:55AM nk’uko n’ubundi umushinga watangiye ari we utekerezwa ariko bakaza gushwana ari nabwo Melodie yahitaga amusimbura.

Muri 2024, Coach Gael na The Ben baje kwiyunga ndetse kuri ubu ubona ko umubano wabo umeze neza, inshuro nyinshi bakaba bakunze kuba bari kumwe ari n’aho abantu bahera bavuga ko kongera gukorana ari ibintu biri vuba.

Gael ubwo yavugaga ko inkoko iri iwabo ishonda umukara
Bruce Melodie ati "Coach akeneye Coach"
Yagaragazaga ko ari umwe mu banyamigabane muri UGB na Kigali Universe
Yamaze kubisiba
The Ben na Coach Gael bafitanye umubano udasanzwe
Gatanya ishobora kuba yaramaze kuba hagati ya Bruce Melodie na Coach Gael
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top