Imyidagaduro

Bruce Melodie yateje urujijo, yaba yanenze Coach Gael?

Bruce Melodie yateje urujijo, yaba yanenze Coach Gael?

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yashyize hanze ubutumwa bwashyize benshi mu rujijo bibaza niba yaba atarimo kubwira Coach Gael.

Ni ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24.

Ubwo butumwa buragira buti "Coach akeneye Coach."

Ibi byahise bituma abantu bibaza niba atari arimo abwira Karomba Gael wamamaye mu myidagaduro nka Coach Gael.

Uyu ni nyir’inzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi ya 1:55AM ari nayo ifite mu nshingano Bruce Melodie.

Benshi bahise bakeka ko hari ibitagenda neza hagati yaba bombi ubwo butumwa ari we bugenewe ndetse banabihuza n’amakuru amaze iminsi avuga ko Bruce Melodie ari mu minsi ye ya nyuma muri 1:55AM.

Bruce Melodie ari mu bitaramo bya Summer Country Tour afatanya na The Ben aho basigaje gukora igitaramo kimwe kizabera i Rubavu tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Ubutumwa bwa Bruce Melodie
Birakekwa ko Bruce Melodie yabwiraga Coach Gael
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top