Imyidagaduro

Minisitiri Utumatwishima yarase amashimwe Titi Brown na Kagarara

Minisitiri Utumatwishima yarase amashimwe Titi Brown na Kagarara

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye umubyinnyi Thierry Ishimwe uzwi nka Titi Brown na Kagarara (Ashton Small) ku bikorwa bakomeje gukora bigamije kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Dr. Utumatwishima yagize ati "Kagarara (Ashton Small) na Titi Brown turababona kandi turabashimira. N’ibindi byiza biri imbere."

Aya magambo aje mu gihe Kagarara akomeje kwamamaza ubwiza bw’u Rwanda mu rugendo ari kugirana n’icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ashton Hall, bazenguruka ibihugu bitandukanye byo muri Afurika. Kagarara yakomeje kumwereka ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ibyiza nyaburanga n’umuco bikwiye gusurwa, ndetse amusobanurira ahantu bazasura nibagera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Titi Brown aherutse kwinjira mu muziki ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Urare", igamije gushishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga gusura u Rwanda

Yasobanuye ko ubutumwa bwa "Urare" ari uguhamagarira abantu kuza gusura u Rwanda, igihugu kirangwa n’umutekano, ubuyobozi bwiza, umuco n’ubukerarugendo.

Iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi n’ibyamamare bitandukanye barimo Peace Jolis, Magna Romeo, Luna, Kenny Mirasano na Fox Makare, mu gihe amashusho yayo agaragaramo amazina akomeye nka The Ben, Chriss Eazy, Papi Clever & Dorcas, Seburikoko, Mariya Yohana, Irene Murindahabi, Scovia Mutesi, Fally Merci na Luckman Nzeyimana.

Mu minsi ishize kandi, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kumvikana ibitekerezo bisaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuganira na Kagarara, bakareba uko yakwinjira mu bafatanyabikorwa ba gahunda ya Visit Rwanda, bitewe n’uburyo akomeje kwamamaza igihugu mu bikorwa bye.

Minisitiri Utumatwishima yashimiye Titi Brown na Kagarara
Titi Brown aheruka gusohora indirimbo itaka ibyiza by'u Rwanda
Kagarara arimo kuzengurukana Afurika na Ashton Hall
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top