Hari ibintu nakoze bitashimishije abantu - Umuhanzi Meddy wihebeye Cristiano
Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard uzwi nka Meddy, yashimiye buri muntu wese wamushyigiye mu byo yanyuzemo byose n’aho bitashobokaga.
Ibi Meddy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali.
Uyu muhanzi urimo no kureba igikombe cy’Isi kirimo kubera muri USA, Canada na Mexico, yavuze ko ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo ndetse arimo gufana Portugal.
Ati "Ndi inyuma ya Portugal, u Bufaransa gato ariko Portugal ni yo mfana nubwo ibyo ndimo kubona si ibyo nifuzaga kubona ariko haracyari amahirwe."
Meddy udakunze kumvikana mu itangazamakuru, yavuze ko ubu icyo yabwira abakunzi be ari ukubashimira kuko bamubaye hafi igihe cyose.
Ati "Ndashimira abantu bambaye hafi mu rugendo rwanjye rwose, ibyo nagiye nyuramo byose, abanshyigikiye, ari ibyo nzi n’ibyo ntazi."
Yavuze ko hari ibintu yagiye akora bitashimishije abantu ariko bamugumyeho ntibamureka, rero iyi myaka yose akaba yaragizwe n’abantu.
Ati "Burya nagizwe n’abantu cyane kuva ndi muto hari amakosa nakoraga, hari utuntu nakoze tutashimishaga abantu ariko ndashima ba bantu bagumanye nanjye igihe nari ndimo nkora ibyo nkora kugeza uyu munsi."
Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane, yakunzwe kubera indirimbo ze z’urukundo zanyuze benshi, aza no guhindura ubu yihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nabwo bakomeza kumukunda.

Ibitekerezo