Siporo

Uwayezu Regis wahoze ari SG wa FERWAFA yasezeranye imbere y’Imana na Sonia (AMAFOTO)

Uwayezu Regis wahoze ari SG wa FERWAFA yasezeranye imbere y’Imana na Sonia (AMAFOTO)

Uwahoze ari umunyabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA", Uwayezu François Regis yasezeranye imbere y’Imana na Isaro Sonia akaba umunyamabanga wa perezida wa FERWAFA.

Ni umuhango waraye ubereye muri Lyce Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2022.

Abatumiwe bagombaga kwakirirwa muri Heaven Garden ku i Rebero ariko ntibyabaye kuko amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus atemera ibintu bijyanye no kwiyakira byo mu bukwe.

Basezeranye imbere y’Imana nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa warabereye mu Busitani bwa Pinnacle Garden buherereye Kimironko tariki ya 24 Ukuboza 2021.

Kuri iyo tariki kandi ya 24 Ukuboza 2021 ni nabwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura.

Basezeraniye muri Lyce Notre Dame de Citeaux
Byari ibyishimo kuri Regis na Sonia
Regis na Sonia kumwe n'abari babagaragiye
Isaro Sonia umugore wa Uwayezu François Regis
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top