uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly banabyaranye umwana w’umukobwa, bakaza gutandukana,yemeje ko ari mu rukundo rushya ndetse yamaze kwambikwa impeta na Aimé Nshogoza.
ibi yabigaragaje mu mafoto n’amashusho yambaye impeta yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yaherekejwe n’amagambo avuga ko yamaze gufatwa.
Ati"namaze gufatwa. Bwa nyuma na nyuma mu by’ukuri ndi mu rukundo."
Muri Kanama 2020 ni bwo byamenyekanye ko umuraperi Jay Polly na Uwimbabazi Sharifa bari bamaze imyaka 5 babana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batasezeranye imbere y’amategeko batandukanye.
Ibibazo muri uyu muryango byatangiye kuvuka tariki ya 04 Kanama 2018 ubwo Jay Polly na Sharifa bashyamiranye maze Jay Polly akamukubita akamukura amenyo, byaje gutuma afungwa amezi 5.
Yaje gufungurwa tariki ya 01 Mutarama 2019 bongera kubana nyuma yo kwiyunga, ariko baza kunaniranywa bahitamo gutandukana basigara bafite inshingano zo kurera umwana wabo.

Ibitekerezo