Siporo

Urutonde rw’abakinnyi 11 Mashami yahamagaye bazasanga abandi 15 mu mwiherero

Urutonde rw’abakinnyi 11 Mashami yahamagaye bazasanga abandi 15 mu mwiherero

Umutoza w’ikipe yigihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 11 biyongera ku bandi 15 bagakomeza umwiherero wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN’.

Nyuma yo gusoza umukino w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi banyagiyemo Seychelles ibitego 10-0 mu mikino yombi, Mahsami yavuze ko abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nibagenda azahita azasigarana 15 bakina mu Rwanda agahamagara abandi 11 bagakomeza umwiherero wo kwitegura umukino w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Muri iri jonjora rya nyuma u Rwanda ruzakina na Ethiopia tariki ya 22 Nzeri muri Ethiopia na 18 Ukwakira i Kigali mu Rwanda, ikipe izarenga iki cyiciro izahita ibona itike ya CHAN, mbere yaho ariko bazakina umukino wa gishuti na DR Congo tariki ya 18 Nzeri 2019 muri Congo.

Nk’uko bigaragara kuri uru rutonde, Mashami yamaze gutoranya abakinnyi 11 bagomba kwiyongera ku bandi 15 yari asanganywe mu mwiherero.

Muri uru rutonde hagiye hagaragaramo gutungurana aho nk’abasore nka Rugwiro Herve wa Rayon Sports, Byiringiro Lague wa APR FC, Nshuti Savio wa Police FC bahabwaga amahirwe yo guhamagarwa batahamagawe, mu gihe Nshimiyimana Amran wa Rayon Sports umaze iminsi mu mvune yahamagawe.

Abakinnyi 11 bahamagawe ni; Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC), Bishira Latif(AS Kigali), Nsabimana ERic Zidane(AS Kigali), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports), Ngendaimana Eric(Police FC), Benedata Janvier(AS Kigali), Ishimwe Kevin(APR FC), Danny Usengimana(APR FC), Bizimana Yannick(Rayon Sports) na Hakizimana Kevin(Police FC)

Dore urutonde rwose rw’abakinnyi 26 bahamagawe muri rusange

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame(AS KIgali), Kimenyi Yves(Rayon Sports) na Rwabugiri Umar(APR FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina(APR FC), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports), Iradukunda Eric(Rayon Sports), Manzi Thierry(APR FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Bishira Latif(AS Kigali)

Abakina hagati: Niyonzima Haruna(AS Kigali), Iranzi Jean Claude(Rayon Sports), Buteera Andrew(APR FC), Niyonzima Olivier Sefu(APR FC), Nsabimana Eric Zidane(AS Kigali), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports), Ngendahimana Eric(Police FC), Benedata Janvier(A Kigali)

Ba rutahizamu: Sugira Ernest(APR FC), Manishimwe Djabel(APR FC), Mico Justin(Police FC), Ishimwe Kevin(APR FC), Danny Usengimana(APR FC), Bizimana Yannick(Rayon Sports) na Hakizimana Kevin(Police FC)

Rutahizamu Bizimana Yannick ku nshuro ya mbere yahamagawe mu ikipe y'igihugu
Zidane ni umwe mu bakinnyi hibazwaga impamvu atahamagawe mu Mavubi yakinnye ya Seychelles
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 28-05-2021

    Andika Igitekerezo Hano ncaka urutonde rwabakinnyi bahamagawe 28.05.2021

IZASOMWE CYANE

To Top