Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR bahagaritswe umwaka mu ikipe y’igihugu
Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo basanzwe bakinira APR BBC, bahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball umwaka kubera kutitabira ubutumire bwayo.
Aba bakinnyi bahagaritswe mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda, byasohotse mu itangazo ry’Ishyirahamwe ry’Umikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026.
Iti “FERWABA yahagaritse abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa bya Basketball nyuma y’icyemezo cy’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikokmbe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.”
“Ishyirahamwe ryashingiye ku mategeko ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange, bireba abakinnyi bahamagawe mu mirimo y’Ikipe y’Igihugu nko kwitabira ubutumire. FERWABA izakomeza kwita ku kinyabupfura, kwiyemeza no kubaha amategeko mu Ikipe y’Igihugu.”
Uyu ukaba ari umwe mu mwanzuro w’Inama y’Inteko Rusange ya FERWABA yabaye mu Ukuboza 2025, hemejwe ko umukinnyi uzajya wanga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu kandi ikipe ye yamutanze, azajya ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda.
Si ubwa mbere aba bakinnyi bombi baheruka gufasha Tigers BBC kwegukana BAL 2026 banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, kuko babikoze mu 2024 ubwo yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal. Icyo gihe bavugaga ko bananiwe kubera umwaka w’imikino wabaye muremure.

Ibitekerezo
TUYISENGE
Ku wa 24-06-2026TUBASHIMIRA KUMAKURU MEZA MUDUHE AVUNGWA MURI RAYON SPORTS
TUYISENGE
Ku wa 24-06-2026TUBASHIMIRA KUMAKURU MEZA MUDUHE AVUNGWA MURI RAYON SPORTS
TUYISENGE
Ku wa 24-06-2026TUBASHIMIRA KUMAKURU MEZA MUDUHE AVUNGWA MURI RAYON SPORTS