Siporo

Umutoza wa Rayon yaruciye ararumira abajijwe kuri Kwizera Olivier, icyo yasubije niba baba bakimukeneye

Umutoza wa Rayon yaruciye ararumira abajijwe kuri Kwizera Olivier, icyo yasubije niba baba bakimukeneye

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports, Dusabe Sacha, yavuze ko atari mu mwanya mwiza wo gusubiza ikibazo cya Kwizera Olivier, gusa ahamya ko ari umunyezamu mwiza nta kipe itamwifuza.

Kwizera Olivier ni umunyezamu Rayon Sports yatanze ku bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2021-22, ariko ntarakinira iyi kipe umukino n’umwe.

Mu biganiro yagiye agirana n’ikinyamakuru ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko ategereje ko iyi kipe ikora ibyo bumvikanye ubundi akabona gutangira akazi. Amakuru avuga ko yari atarahabwa amafaranga yumvikanye n’iyi kipe ngo yongere amasezerano.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Sacha, yavuze ko ntacyo yagisubizaho, gusa yemeza ko ari umunyezamu bakenye.

Ati “Icyo kibazo ndumva nagisimbuka, gifite abagishinzwe kandi ni bo bagisubiza neza kundusha. Si umukinnyi mubi, nta kipe n’imwe mu Rwanda itamwifuza.”

Rayon Sports mu gihe igitegereje Kwizera Olivier, ku munsi w’ejo izahura na APR FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ni umukino uzabera kuri Stade Regional ya Kigali, akaba yavuze ko bawiteguye neza.

Kwizera Olivier aracyategerejwe muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top