Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão yikomye itangazamakuru avuga ko rimaze iminsi rimubeshyera ndetse rinatangaza ibihuha ku ikipe abereye umutoza.
Ibi uyu mugabo ukomoka muri Portugal yabitangaje nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.
Paixão avuga ko amaze iminsi yumva ibyo itangazamakuru rivuga, ngo ibyo aba yavuganye n’ubuyobozi kandi nyamara byose ari ibihimbano atari byo, arisaba kubaha Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo.
Ati "Nubaha itangazamakuru, ariko itangazamakuru naryo rikwiye kubaha. Icya mbere Rayon Sports, icya kabiri komite ya Rayon Sports n’umutoza kubera ko buri munsi haza amakuru abeshya, buri gihe hasohoka inkuru, ngo navuganye na komite kuri Onana ntabyigeze bibaho kuko ubwo nazaga hano nasanze Onana yaravunitse n’ibindi."
Yakomeje avuga ko niba bafata umwanya bakabeshya na we yabishobora, ari n’aho yavuze ko iyi kipe iri mu biganiro n’abakinnyi barimo Cristiano, Messi, Ramos na Neymar.
Ati "Sinzi impamvu, aho ayo makuru ava, hari abavuga abakinnyi twifuza, yego, ubu twatangiye kuvuga kuri Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Sergio Ramos na Neymar ubu turi mu biganiro nabo bashobora kuza, niba ubeshya nanjye nabeshya."
Jorge Paixão watangiye gutoza Rayon Sports mu mikino yo kwishyura, amaze gutoza imikino 7 aho yatsinzwemo imikino 2, atsinda 2 atsindwa 3.
Avuga ko icyamuzanye ari ugufasha umupira w’amaguru mu Rwanda kandi yizeye ko azasubiza iyi kipe ku gasongero yahozeho.

Ibitekerezo
Habineza
Ku wa 21-03-2022Uko mbibona nuko muri rayon hakirimo romami nundimutoza uzaza bizanga pe niwe ntandaro yumusaruro mucye