Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yifatiye ku gahanga abasifuzi

Umutoza wa Rayon Sports yifatiye ku gahanga abasifuzi

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Mbaya Christian, yikomye umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim ku ikarita itukura yahaye Ndizeye Samuel mu mukino batsinzwemo na Musanze FC.

Ni umukino wa shampiyona w’umunsi wa 11 wabereye kuri Stade Ubworoherane ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022 maze Musanze FC itsinda Rayon Sports 2-0.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 44, Ndizeye Samuel yateye umupira azamurana n’akaguru maze akubita mu mutwe Nduwayo Valeur wari uje kumwataka, uyu mukinnyi yahise yikubita hasi ata ubwenge ndetse biba ngombwa ko imbangukiragutabara (Ambulance) yinjira mu kibuga kumukuramo imutwara kwa muganga.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yikomye umusifuzi aho yavuze ko atari ikarita y’umuhondo.

Ati "Ikarita itukura namwe mwayibonye kuko njyewe sinemeranya n’umusifuzi, habaye ikosa, ikosa yaribonye ryari iry’ikarita y’umuhondo, si ukuvuga kubera umukinnyi yaguye nabi agata ubwenge ari cyo gisobanura ko ari ikarita itukura, simbyumva, ntabwo byumvikana, yaribonye ni ikosa ry’ikarita y’umuhondo, umukinnyi yaguye nabi, kubera iki? Yazanye umuvuduko, ntushobora guhindura ikarita kubera umukinnyi yaguye hasi akagwa nabi."

Yakomeje kandi avuga ko batari gutsindwa uyu mukino uretse ko itandukaniro ryabaye umusifuzi.

Ati "Ni icyo nta kindi, ntabwo uyu mukino twari kuwutakaza ni umusifuzi wakoze itandukaniro, twirirwa tubibona n’i Burayi umukinnyi arasimbuka akagwa nabi, bagatanga ikarita y’umuhondo, si ukubera ko abuze ubwenge ni ukubera umuvuduko, ikarita y’umuhondo yari yo ariko guhinduramo umutuku si byo."

Haringingo kandi akaba yashimiye Imana ko mu bo bahanganye yaba APR FC ndetse na Kiyovu Sports nta n’imwe yatsinze bityo amanota batakaje bagomba kuyagaruza kuri Bugesera FC.

Haringingo Francis yikomye umusifuzi
Twagirimukiza Abdul Karim ni we wari wasifuye uyu mukino
Ambulance yagiye gukura Nduwayo Valeur mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top