Siporo

Victor Mbaoma mu nzira ziguraka mu Rwanda, Police FC yaba yanze kuva ku izima?

Victor Mbaoma mu nzira ziguraka mu Rwanda, Police FC yaba yanze kuva ku izima?

Amakuru avuga ko Police FC nubwo yari yagiriwe inama yo kugarura mu nshingano umutoza Ben Moussa, itabikozwa ahubwo yamaze kumvikana n’Umunya-Maroc.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yanamaze kohererezwa itike y’Indege ndetse muri iki cyumweru agomba kuza mu Rwanda.

Ni mu gihe hari andi makuru yavugaga ko bagomba kugarura Ben Moussa bari birukanye, gusa nyuma yo kwicarana n’abanyamategeko basanze n’iyo yabarega atabatsinda, bahitamo gukomeza inzira batangiye, bashaka undi mutoza.

Iyi kipe kandi ni uko igomba no kugura abakinnyi bashya 6 b’abanyamahanga bagomba kuza kuyifasha.

Muri abo bakinnyi barimo rutahizamu wakiniye APR FC, Victor Mbaoma ubu akaba yakiniraga Remo Stars y’iwabo muri Nigeria.

Uyu mukinnyi wahize abatsinze ibitego byinshi muri Nigeria, aho yatsinze 14, ari mu biganiro bya nyuma na Police FC ndetse hakaba habura utuntu duke, umwaka utaha ashobora kugaruka gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Victor Mbaoma mu nzira zigaruka mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top