Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi bazagurwa

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku bakinnyi bazagurwa

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko byanze bikunze muri Mutarama 2023 bagomba kongeramo abakinnyi cyane ko hari imyanya bafitemo ibihanga.

Uyu mutoza avuga ko hari imyanya bamaze kubona bagomba kongeramo abakinnyi kuko bahafiteho ikibazo gikomeye.

Ati "Ntekereza ko shampiyona ari ndende tugomba kongeramo imbaraga, hari imyanya tumaze kubona dushobora kongeramo abakinnyi, ntekereza ko ari ngombwa ko tugomba kongeramo abakinnyi kuko twagize n’imvune zadukozeho cyane, ni imyanya navuga twabuze yatumye kumera neza ku ikipe no guhuza bigorana ariko twashoboye gukina badahari."

Kuvunika kwa Rwatubyaye Abdul na Raphael Osalue batazagaruka mbere yo muri Gashyantare, ni imwe mu mbogamizi avuga yahuye na yo cyane.

Ati "Urebye ibyo Abdul [Rwatubyaye] yari gukora mu bwugarizi, ukareba icyo Raphael yari kudufasha mu kibuga hagati, ntekereza ko byari kudufasha cyane, twashoboye gukina badahari ubu turi ku mwanya wa 2, hasigaye umukino umwe ngo igice kibanza kirangire, shampiyona iracyari ndende ntekereza ko tuzongeramo imbaraga bitewe n’uko abakinnyi bandi bameze ariko hari n’indi myanya tuzongeramo abakinnyi."

Bivugwa ko Rayon Sports ishobora kongeramo abakinnyi nka Youssef Rharb, Luvumbu ndetse binavugwa ko Manzi Thierry ibiganiro byatangiye, aba bakinnyi bose bahoze bakinira n’ubundi iyi kipe.

Bivugwa kandi ko muri Mutarama 2023 ishobora kuzasezerera abakinnyi bayobowe na Boubacar Traoré.

Haringingo Francis yavuze ko hari abakinnyi bagomba kongerwamo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top