APR FC yafashe umwaznuro wo kongerera umutoza Abderrahim Talib amasezerano y’umwaka umwe, asabwa kwegukana CECAFA Kagame Cup no kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.
Talib wari umaze umwaka atoza APR FC, nubwo yatwaye ibikombe ariko hari benshi batishimiye imikinire y’uyu mugabo kuko nubwo yatsindaga ariko uburyo yatsindagamo n’abakinnyi afite ntabwo byanyuze benshi.
Yatwaye ibikombe bitatu icya Shampiyona, icy’Amahoro ndetse na Super Cup. ISIMBI yamenye ko uyu mutoza byashobokaga ko atakomezanya na APR FC ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabuze ingingo iburengera kuko yegukanye ibikombe 3 muri 4 byakiniwe mu Rwanda.
Bivugwa habayeho ibiganiro birebire kuri iyi ngingo, bamwe babyemera abandi batabyemera gusa baje guhuriza ku guha uyu mutoza amahirwe ya nyuma bakamuha umwaka umwe.
Bakoze amasezerano barayamuha ariko harimo ingingo zikomeye z’ibyo agomba kugeraho, yabyemera akabona kuba yasinya. Yasabwe guhinda abatoza bungirije kuko basanze ntacyo bamufasha.
Abderrahim Talib kandi yasabwe gukora ibintu bikomeye aho yasabwe icya mbere gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup kizabera mu Rwanda mu kwezi gutaha ndetse no kugeza APR FC matsinda ya CAF Champions League. Yaje kubyemera arasinya.

Ibitekerezo