Siporo

Umutoza wa Rayon Sports ukomoka muri Portugal yageze i Kigali

Umutoza wa Rayon Sports ukomoka muri Portugal yageze i Kigali

Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, umunya-Portugal yageze mu Rwanda aho aje gutoza iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yasinyishaga rutahizamu w’umugande Musa Esenu, perezida wa Rayon Sports yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza mushya igisigaye ari uko agera mu Rwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2021, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos akaba yageze mu Rwanda azanye n’umwungiriza we.

Jorge akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 26 mu mikino 15, azatangira atoza umukino w’umunsi wa 16 uteganyijwe gutangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 46 akaba aje gusimbura Masudi Djuma wahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2021 nyuma akaza kwirukanwa, ikipe ikaba imaze iminsi mu ntoki z’umutoza Lomami Marcel.

Asanze kandi yarongeyemo amaraso mashya harimo Musa Esenu rutahizamu w’umugande, Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali, Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin batari bafite ikipe.

Jorge yageze mu Rwanda aho aje gutoza Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Spring Hope Academy
    Ku wa 1-02-2022

    Ahubwo nawe mbere yo gusubiza jya ubanza usome neza.

  • Subiza
    Ku wa 31-01-2022

    Ntabwo Rayon Sport iri ku mwanya wa 6 isoje ku.mawanya wa 3 muri Phase " Aller" mujye mutohoza amakuru neza.

  • Subiza
    Ku wa 31-01-2022

    Ntabwo Rayon Sport iri ku mwanya wa 6 isoje ku.mawanya wa 3 muri Phase " Aller" mujye mutohoza amakuru neza.

IZASOMWE CYANE

To Top